00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafashe ibikoresho byibwe ibishyikiriza ba nyira byo

Yanditswe na

Nshimiyimana J.B

Kuya 29 September 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Polisi y’ u Rwanda yaburiye abahungabanya umutekano biba ko ubu yafashe ingamba zihanitse zo gukumira ibi byaha. Ibi irabivuga mu gihe kuri uyu wa kabiri yasubizaga ibikoresho bitandukanye ababyibwe, inasaba abanyarwanda kuba maso no gutanga amakuru ku gihe.

Abasubijwe ibikoresho byabo, bagarukaga ku cyizere gike bari bafite kuko ibikoresho byari bimaze igihe kirekire byibwe. Gusa ngo kuba bari bazi nimero ziranga igikoresho (serial number), byafashije na polisi gukora iperereza.

Sandrine UWAMAHORO yasubijwe televiziyo yibwe mu mwaka w’ 2012. Yavuze ko nubwo nta cyizere yari afite cyo kuyibona, ngo yari azi ibiyiranga byose. Ibi ninabyo byafashije Polisi gushaka iki gikoresho kugeza ubwo yagishyikirijwe.

Aganira na IGIHE yagize ati”Ntabwo nigeze nkeka ko nzayibona […], ndakangurira abanyarwanda kujya bagerageza kureba ikintu gishobora kuranga ibikoresho byabo, kugira ngo igihe byibwe babashe kubimenya kuko binafasha Polisi kubishaka”

Antony Chima umunya Nigeriya wari wibwe televiziyo na computer, avuga ko yabonye u Rwanda nk’ igihugu cyo gushoramo imari kuko hari umutekano usesuye.

Yishimye cyane, yagize ati”Mu by’ ukuri, nkurikije ibyo mbona, umutekano w’ aha ni mwinshi. Ubu ndumva ntuje kandi ntaho nakwishisha gukorera isaha iyo ariyo yose”.
Gusa polisi y’ igihugu ikomeza kubwira abahungabanya umutekano ko bareka ubujura, bagakora ibyemewen’ amatekeko.

Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu CSP Celestin TWAHIRWA agira ati” Ibyo rero tubasaba ni uko abantu bose badufasha bagatanga amakuru kugira ngo dufatanye gukurikirana biriya bisambo tubinanize. Polisi ifite ubuhanga bwinshi, kandi ibi byagarujwe hakoreshejwe ubuhanga bunyuranye”.

Ibikoresho byafashwe byiganjemo ama televiziyo, na telefoni. Ibi byibwe mu bihe binyuranye, ariko polisi ivuga ko mu gihe uwibwe ayihaye amakuru, ikoresha ubuhanga butandukanye ikabifata ikanabishyikiriza bene byo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages