Abasubijwe ibikoresho byabo, bagarukaga ku cyizere gike bari bafite kuko ibikoresho byari bimaze igihe kirekire byibwe. Gusa ngo kuba bari bazi nimero ziranga igikoresho (serial number), byafashije na polisi gukora iperereza.
Sandrine UWAMAHORO yasubijwe televiziyo yibwe mu mwaka w’ 2012. Yavuze ko nubwo nta cyizere yari afite cyo kuyibona, ngo yari azi ibiyiranga byose. Ibi ninabyo byafashije Polisi gushaka iki gikoresho kugeza ubwo yagishyikirijwe.
Aganira na IGIHE yagize ati”Ntabwo nigeze nkeka ko nzayibona […], ndakangurira abanyarwanda kujya bagerageza kureba ikintu gishobora kuranga ibikoresho byabo, kugira ngo igihe byibwe babashe kubimenya kuko binafasha Polisi kubishaka”
Antony Chima umunya Nigeriya wari wibwe televiziyo na computer, avuga ko yabonye u Rwanda nk’ igihugu cyo gushoramo imari kuko hari umutekano usesuye.
Yishimye cyane, yagize ati”Mu by’ ukuri, nkurikije ibyo mbona, umutekano w’ aha ni mwinshi. Ubu ndumva ntuje kandi ntaho nakwishisha gukorera isaha iyo ariyo yose”.
Gusa polisi y’ igihugu ikomeza kubwira abahungabanya umutekano ko bareka ubujura, bagakora ibyemewen’ amatekeko.
Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu CSP Celestin TWAHIRWA agira ati” Ibyo rero tubasaba ni uko abantu bose badufasha bagatanga amakuru kugira ngo dufatanye gukurikirana biriya bisambo tubinanize. Polisi ifite ubuhanga bwinshi, kandi ibi byagarujwe hakoreshejwe ubuhanga bunyuranye”.
Ibikoresho byafashwe byiganjemo ama televiziyo, na telefoni. Ibi byibwe mu bihe binyuranye, ariko polisi ivuga ko mu gihe uwibwe ayihaye amakuru, ikoresha ubuhanga butandukanye ikabifata ikanabishyikiriza bene byo.



















TANGA IGITEKEREZO