Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, ubwo yari ayiparitse mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo.
Gufatwa kwe kuje nyuma y’ukwezi kumwe gusa muri aka karere hafashwe undi mugabo w’imyaka 43, nawe wari wibye moto y’umumotari ukorera mu Mudugudu wa Cyoga I, Akagali ka Taba, mu murenge wa Muhura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto, ubwo yari amusanze aho yari ayiparitse.
Yagize ati "Twakiriye telefoni ya Nyiri moto atubwira ko ageze mu mudugudu wa Nyarubuye akahasanga moto ye yari imaze umwaka urenga yibwe ihaparitse, ariko akaba atabashije kumenya amazina y’uwari yayihaparitse. Polisi yihutiye kuhagera nibwo uwayibye yahise afatwa agerageza kurira iyo moto ngo agende.”
Akimara gufatwa yavuze ko yayihawe n’umugore utuye mu karere ka Kayonza.
Uwafashwe na moto yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gatsibo kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi baba baragize uruhare muri ubu bujura.
SP Twizeyimana yakanguriye abaturage kujya bamenyesha Polisi vuba, mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura, kugira ngo biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe batarabasha gutoroka.
Yihanangirije abagifite ingeso yo kwiba kubicikaho ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!