Polisi y’u Rwanda, yafatiye inka 37 mu karere ka Kirehe mu ma saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa 17 Gashyantare, yemeza ko zibwe muri Tanzaniya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi , yatangaje ko iperereza ryerekana ko izo nka zibwe mu karere ka Karagwe muri Tanzaniya, kegereye umupaka w’u Rwanda, abajura bakazinyuza ku mupaka utemewe mu kagari ka Saruhembe mu murenge wa Mahama.
Yavuze ko bagishakisha abazibye bahise bata inka bagakwira imishwaro.
IP Kayigi avuga ko inka zajyanwe mu rwuri rwa Minisiteri y’Ubuhinzi mu karere ka Kirehe aho ziri kwitabwaho.
Ati: “Izo nka ziri gupimwa ngo barebe ko nta byorezo zifite. Turi kuvugana n’abayobozi bo muri Tanzaniya ngo turebe ko zasubizwa ba nyirazo.”
Yibukije ko polisi irinze bikomeye imipaka kandi yiteguye gukumira ibinyuzwa ku mipaka itemewe birimo magendu, abatorotse igihugu n’abacuruza abantu.



















TANGA IGITEKEREZO