Uyu musore witwa Mugenyi Rashid weretswe itangazamakuru, yatawe muri yombi tariki ya 19 Ukuboza 2019, afatiwe ku mupaka wa Gatuna asubiye muri Uganda, nyuma yo gusiga ibiyobyabwenge bya héroïne ku kigo cyohereza imizigo mu mahanga FedEx ngo babimwoherereze hanze.
Mugenyi w’imyaka 26 yemera ko yazanye mu Rwanda ibitabo ibiri yahawe n’umuntu ngo abimwoherereze mu Bushinwa, binyuze mu Rwanda kuko ariho ibiciro byo kohererezanya ibintu bihendutse. Mu gusuzuma byaje gutahurwa ko ibyo bitabo byari bifungiyemo ikilo cya mugo.
Uyu musore usanzwe ukora akazi k’ubukomvwayeri muri Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity yavuze ko ibi biyobyabwenge yabihawe n’umugore w’Umugandekazi witwa Michelle bari basanzwe ari inshuti, abimuha bipfunyitse mu bitabo bibiri byo gusoma.
Yemeza ko yagize uburangare n’amakosa igihe uwo muntu avuga ko wamutumye yamuhaga ibyo bitabo kuko atabanje kugenzura neza ngo arebe ko ntakibyihishe inyuma.
Yagize ati “Umuntu w’umugore twari dusanzwe tuziranye kuko yakundaga kugenda mu modoka yanjye ni we wampaye ibyo bitabo, ampa n’amashilingi ibihumbi 60 ngo mbyohereze mu Bushinwa nyuze mu Rwanda. Nibwo nazaga mbisiga kuri FedEx ngo babyohereze, bamfatiye i Gatuna tariki ya 19 Ukuboza 2019 nsubiye Uganda.”
Ubusanzwe abacuruza ibiyobyabwenge bakunda kubitwara mu mayeri akomeye kugira ngo hatagira ubatahura, gusa Polisi y’u Rwanda nayo ikoresha ubuhanga mu kubitahura kandi ikaburira buri wese wishora muri ibi byaha ko azafatwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeza ko abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri mu kubitwara ariko hakajijwe ingamba mu kubitahura no gufata ababicuruza.
Yagize ati “Abapolisi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutahura ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bishobora guhungabanya umutekano. Urabona ko nk’ibi biyobyabwenge byari bitwawe mu buryo bw’amayeri ariko byaravumbuwe, ni yo mpamvu abakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
CP Kabera yaburiye abishora mu biyobyabwenge ko batazahwema gufatwa kuko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano no kwangiza ubuzibwa bw’ababikoresha.
Ati “Polisi ntizahwema gufata abishora mu bikorwa nk’ibi by’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi, haba ku muntu ku giti cye, ku muryango no ku gihugu. Turaburira ababirimo kubireka ku neza ariko nibinangira bazafatwa, bazashyikirizwa ubutabera.”
Yasabye abaturarwanda gukomeza kurangwa n’umuco wo gutanga amakuru ku gikorwa gishobora guhungabanya umutekano.
Mugenyi Rashid yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Ubwoko bw’ikiyobyabwenge cya héroïne buri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.



















TANGA IGITEKEREZO