Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko afunganywe n’umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo ukekwaho gufatanya na we kuziba.
Ku bijyanye n’uburyo izo mudasobwa zibwe, SP Hitayezu yabisobanuye agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu ijoro ryo ku wa 16 z’uku kwezi aba bombi batoboye inyubako y’iri shuri ibamo mudasobwa bibamo izigera kuri zirindwi. Ubuyobozi bwaryo bumaze kumenya ko zibwe bwihutiye kubimenyesha Polisi."
Yakomeje agira ati “Mu kugenza iki cyaha, ku ikubitiro Polisi yafashe uwo munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko imukekaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Mu ibazwa rye yavuze ko yafatanyije n’undi mugabo kuziba; ndetse ayereka aho atuye. Polisi yasatse inzu ye iri mu Kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi isangamo mudasobwa enye mu zo bibye iri shuri."
SP Hitayezu yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi; ndetse ko Polisi ikomeje gukorana n’izindi nzego kugira ngo hamenyekane aho mudasobwa eshatu zibura ziherereye.
Yagiriye inama Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo gufata ingamba zo gukumira ubujura mu bigo bayobora; cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko aho usanga harasigaye abazamu n’abandi bantu bake.
Yibukije ko gukora neza amarondo byatuma ubujura muri rusange bukumirwa, ndetse ko n’abibye bafatwa bidatinze.
Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO