00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafunze ibigo bine byacungaga umutekano bidafite ibyangombwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2017 saa 08:22
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yamaze gufunga ibigo bine byatangaga serivisi zo gucunga umutekano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta n’ibyangombwa babifitiye.

Imikorere itubahirije amategeko ni yo yatumye ibigo bine biromo DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd bihagarikwa kuri uyu wa 5 Gicurasi 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa, ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi, nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati "Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza."

Yavuze ko ibyo bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Iyo Polisi imaze guha ikigo uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano, hakurikiraho kucyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB).

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Theos Badege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages