00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yahaye ishimwe Umudugudu umaze imyaka ine utarangwamo icyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2017 saa 06:54
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yashimiye Umudugudu w’Akagarama mu Karere ka Gatsibo kuba umaze imyaka igera kuri ine nta cyaha na kimwe urangwamo ndetse witabira gahunda za leta nk’uko biba biteganyijwe.

Iki gikorwa cyo gushimira uyu mudugudu cyabaye ku wa Gatandatu taliki 07 Ukwakira 2017. Ni nyuma y’uko mu mezi ashize ubwo Polisi yakoranga umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Gitoki, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, byagaragaye ko umudugudu w’Akaragarama umaze imyaka hafi ine nta cyaha kiharangwa.

Ibi birori byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi bayobozi.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro umudugudu utarangwamo icyaha wabanjirijwe n’igikorwa cyo gushyikiriza ingo 153 zo muri Akagarama amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Amashanyarazi yahawe abaturage bo mu Akagarama afite agaciro ka miliyoni 13 yaje nk’ishimwe uyu mudugudu wagenewe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Intara y’Iburasirazuba.

Mu byishimo byinshi n’akanyamuneza, abaturage bo muri Akagarama bishimiye iki gikorwa cy’iterambere bashyikirijwe nk’uko Nyirarukundo Angelique w’imyaka 37 yabitangaje agira ati “turashimira cyane Polisi yacu yaduhaye umuriro tukaba tuvuye mu mwijima. Ubu twiteguye gukomeza gukora cyane tugahora ku isonga”.

Umuyobozi w’umudugudu w’Akagarama, Bimenyimana Patrick yavuze ko kuba nta cyaha kirangwa iwabo, ibanga nta rindi usibye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’abayaobozi ndeste no kwanga kuba ntiteranya.

Yongeyeho ati “Natangiye kuyobora uyu mudugudu dukorera inama hanze munsi y’igiti abantu bicaye hasi, ariko ubu ku bw’ubwitange bw’abaturage no gushyira hamwe ubu Akagarama twiyubakiye ibiro by’umudugudu ndetse twaniteje imbere mu buryo bugaragara.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirje ushinzwe abakozi yashimiye abaturage bo muri Akagarama ingufu n’umurava bagaraza mu kwitabira gahunda za leta no kwicungira umutekano kuko umutekano urambye ari wo nkingi y’iterambere.

DIGP Marizamunda yagize ati “Abishyize hamwe bafite intego, bareba kure kandi bakurikiza inama bagirirwa n’ubuyobozi bukuru nta cyabananira.”

Yabijeje kandi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano no gushyigikira ibikorwa biteza imbere imibereho myiza.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Guverineri Mufurukye yashishikarije abaturage ba Akagarama gukomeza kwesa imihigo no kurinda neza ibyagezweho.

Yagize ati “Ubu tugeze igihe cyo guhiga n’ibindi birenze ibi kandi tukarinda ko ibyagezweho bidasubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “Murinde neza ibi bikorwa remezo mushyikirijwe kandi n’indi midugudu ize ibafatireho urugero.”

Umudugudu w’Akaragama kandi ufatwa nk’icyitegererezo mu kwitabira gahunda za leta, aho ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza buri ku kigero cy’ijana ku ijana ndetse ukaba unakataje mu kwizigamira mu bwisungane bw’umwaka utaha wa 2018/19.

Gutaha ku mugaragaro uyu mudugudu utarangwamo icyaha ni gahunda yo gushishikariza n’indi midugudu hirya no hino mu gihugu kwigira ku rugero rwiza rwa Akagarama hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ibyaha.

Mu rwego rwo gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo, abaturage bo muri Akagarama bibumbiye mu matsinda bita “amasibo y’intore”. Ibibazo byose bivutse babikemura binyuze ku bayobozi b’amasibo ndetse no mu migoroba y’ababyeyi.

Umudugudu w’Akagarama ugizwe n’ingo 153 zigizwe n’abaturage 609. Ingo zose ubu zahawe amashanyarazi azabafasha mu gukomeza gukaza umutekano.

Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu atanga ubuhamya
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Mufurukye Fred

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages