00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yakebuye abatunze imbwa nyuma yaho ziriye ihene eshanu z’umuturage ku Kamonyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 December 2017 saa 07:26
Yasuwe :

Abatunze imbwa baributswa gufata ingamba zo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo hirindwe kuba hagira umuntu cyangwa itungo zirya, ndetse no kuba zabangamira ituze rya rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu butumwa butanzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi ziteza ibibazo bitandukanye.
Urugero ni urwo mu Karere ka Kamonyi aho ku itariki 7 Ugushyingo, imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage utuye mu Kagari ka Buramba, mu Murenge wa Kabacuzi; ebyiri muri zo zikaba zarapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko Polisi mu Karere ka Kamonyi irimo gufatanya n’inzego z’ibanze gukemura icyo kibazo cy’imbwa zizerera ku gasozi ziteza bene ibyo bibazo.

Yagize ati “Abatunze imbwa baributswa ko bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri (mu ngo n’ahandi) mu rwego rwo kwirinda ko zajya ku gasozi zikaba zarya abantu n’amatungo. Imbwa ni iy’umuntu ku giti cye cyangwa iy’umuryango; si iy’umudugudu. Niba uyitunze, kora uko ushoboye ye kubangamira ituze ry’abandi."

Yibukije ko imbwa igomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo.

Iri teka rivuka ko mu mijyi, mu nsisiro no mu midugudu; umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.

Ingingo ya munani yaryo yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa ivuga ko mu mijyi, ibyemezo byo ku ngingo ya kane n’iya gatanu z’iri teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.

Ingingo ya cyenda y’iri teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.

IP Kayigi yibukije abatembereza imbwa ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijosi, kandi ko bagomba kuba bawufashe ; ndetse ko igihe bazitembereza bakwiriye kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe ; kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages