Nyuma y’umukino warangiye abapolisi batsinze igitego kimwe ku busa, hatanzwe ibiganiro bigamije gukumira ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’icuruzwa ry’abantu akenshi ryibasira abangavu.
Aba banyeshuri banagaragarijwe zimwe mu ngero za bagenzi babo bagiye bashukwa bakajyanwa mu mahanga bazi ko bagiye guhabwa akazi mu gihe babaga bajyanwe mu buraya.
Uretse kuba i Nyamirambo ibiganiro byarabanjijwe gutangirwa muri St Andre, polisi ivuga ko ari igikorwa gihoraho.
CIP Claude Banna wari uhagarariye iki gikorwa,yavuze ko bidakorwa mu banyeshuri gusa, ariko agaragaza ko impamvu cyibandacyane ku rubyiruko ari uko ari rwo mizero y’igihugu cy’ejo hazaza.
Ati “ Iki ni gikorwa gihoraho kandi gikorerwa mu gihugu hose ariko twibanda mu rubyiruko cyane n’uko ari bo mbaraga z’igihugu bazavamo abayobozi kandi nemeza ko tudakoranye igihugu ntaho cyagera.”
Umunyamabanga Nshingwabikrwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Alex Nkurunziza, we yemeza ko ibi biganiro byatanze umusaruro ugaragara kuko muri muri uyu Murenge hagaragara urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Kuba ari ibintu bikunze kugaragara hano i Nyamirambo muri ni byiza ko babimenya cyane kuko babigeza ku bavandimwe,inshuti n’ababyeyi babo kandi ndizera ko bizagenda bitanga umusaruro ufatika.”



















TANGA IGITEKEREZO