Yabigarutseho kuwa 13 Mutarama 2017, mu biganiro n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’ibiganiro by’amahoro IRDP(Institute of Research and Dialogue for Peace) n’ikigo cyita ku burenganzira bwa muntu, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CHRIPS(Center for Human Right and Policy Study), ku bushakashatsi biri gukora ku buryo abaturage baba mu bice inzego z’umutekano zitageramo vuba bakoresha bicungira umutekano.
IRDP iri gukorera mu murenge wa Kigali w’akarere ka Nyarugenge n’uwa Kinyinya mu karere ka Gasabo nk’uduce tw’umujyi twitaruye na ho CHRIPS kigakorera mu bindi bihugu byo muri EAC bikazahuza amakuru y’ibizavamo.
Mu byo ubu bushakashatsi butaranozwa bwagaragaje harimo ko leta ikwiye gufasha abanyerondo b’umwuga bashyikirizwa ibikoresho, kubafasha mu micungire y’imisanzu itangwa n’abaturage no kubungura ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
ACP Twahirwa yashimiye ibigo byombi avuga ko kubungabunga umutekeno ari inshingano za Leta, ariko iyo umuturage abigizemo uruhare biba akarusho.
Yagize ati “Umwihariko w’u Rwanda twemera ko ibikorrwa byose bikorerwa abaturage bagomba kubigiramo uruhare. Kubungabunga umutekeno ni inshingano za Leta nibyo ariko ku rwego rw’umuntu ku giti cye akamenya ibimureba, yirinda gukora ibyaha akanabikumira.”
Dr. Eric Ndushabandi, Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro by’amahoro (IRDP) yavuze ko iyi ntambwe ya mbere y’ubushakashatsi, izafasha ibihugu byo mu karere gusaranganya amakuru.
Ati “Intego yabwo ni ukureba uko abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano, cyane cyane mu bice by’imijyi bigaragaramo imiturire y’icyaro. Iyi ntambwe ya mbere tuzabona umwihariko wa buri gihugu, ku rwego rw’akarere n’ibyo byasangira.”



















TANGA IGITEKEREZO