Polisi y’u Rwanda yashyikirije Tibemanya Augustin, umucuruzi wo muri Uganda, miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yibiwe mu gihugu cye agafatirwa mu Rwanda.
Uyu mucuruzi waje gufata aya mafaranga i Kigali yatangaje ko yibwe avuye kubikuza amashilingi ya Uganda abarirwa muri miliyoni 110, abajura bakamukurikira bakamufatiraho imbunda akayabahereza.
Yakomeje ashimira imikoranire y’u Rwanda na Uganda agira ati ”Nagiye kumva numva Polisi y’u Rwanda irampamagaye ngo nzaze gufata amafaranga yanjye yahafatiwe, byaranshimishije…Guverinoma zombi zirakorana ndishimye cyane.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo ayo mafaranga afatirwe mu Rwanda, byatewe n’umwe wafatiwe muri Uganda akavuga ko amafaranga yoherejwe mu Rwanda.
Abakobwa yohererejwe bari barayashyize ku makonti yabo, nabo bahita bafasha Polisi y’u Rwanda gusubiza utw’abandi.
Yagize ati ”Bavuga ko yohereje agera ku bihumbi 15 by’amadolari y’Amerika ariko ayafashwe ni ibihumbi 11(asaga miliyoni umunani y’amanyarwanda)”
Nubwo abajura bose batarafatwa, Umuvugizi wa Polisi yagize ati “N’abandi dufite icyizere ko bazafatwa.”
Muri iki gihe Abanyarwanda basoza umwaka, CSP Twahirwa yabahamagariye kuba maso kuko uko bishima ari nako benengango baba barekereje.
Yanaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ibibazo kuko n’ayo mafaranga y’umucuruzi aricyo cyatumye aboneka.
Umuyobozi wa Polisi ya Kabare muri Uganda waje aherekeje uyu mucuruzi gufata amafaranga, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mikoranire myiza bafitanye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri uyu mwaka nta bujura bwitwaje intwaro bwabonetse mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO