Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare ni yo yafatanye Fred Byamukama miliyoni enye z’amashiringi ya Uganda yari yibye mugenzi we witwa Wyechlif Mwebaze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Céléstin Twahirwa, yavuze ko Byamukama, uri mu kigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu Murenge wa Rwimiyaga ku itariki ya 15 Kamena, akaba yarasanganywe ayo mashilingi yose yari yibye.
CSP Twahirwa yavuze ko Mwebaze yahaye Byamukama ayo mashilingi ngo amugurire ibishyimbo, undi (Byamukama) ahita ayatorokana, aza mu Rwanda.
Yavuze ko Mwebaze akimenya ko yibwe, yahise amenyesha ukuriye Polisi muri Rwamwanja muri Uganda na yo imenyesha Polisi yo mu Karere ka Nyagatare, maze ihita ishaka Byamukama, ndetse iranamufata.
CSP Twahirwa yasobanuye ko Byamukama yinjiye mu Karere ka Nyagatare anyuze ku mupaka wa Kagitumba ku buryo bwemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kamena 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Mwebaze amafaranga ye, uwo muhango ukaba wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ubwo Mwebaze yashyikirizwaga amashilingi ye, Polisi ya Uganda yari ihagarariwe na ACP Patrick Lawot, ari na we wasinye ku mpapuro z’ihererekanya ry’ayo mashilingi hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
CSP Twahirwa yagize ati: "Imikoranire hagati ya Polisi zombi imaze gufata intera ishimishije ku buryo nta muntu ushobora gukora icyaha muri kimwe muri ibi bihugu ngo aze mu kindi ngo areke gufatwa."
Yakomeje agira ati: "Iyo ni intambwe ishimishije impande zombi zizakomeza kubakiraho kugirango zikomeze gufatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora, kandi ubwo bufatanye buzarushaho kongera icyizere mu baturage b’ibihugu byombi".
ACP Lawot yavuze ko Byamukama yibye ariya mafaranga ku itariki 8 Kamena, 2015, ariko bakaba barakiriye ikirego cyayo ku munsi wakurikiyeho.
Yagize ati: "Byamukama ni umwe mu bantu benshi Polisi y’u Rwanda yafashe bakoze ibyaha bitandukanye mu gihugu cyacu bagahungira mu Rwanda. Ibi biterwa n’imikoranire myiza isanzweho hagati ya Polisi z’ibihugu byombi."
Yagize kandi ati: "Twishimiye ukuntu Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yahise yihutira gushakisha ndetse ikanafata Byamukama ikimenya ko yinjiye mu Karere ka Nyagatare.”
Yavuze ko hagiye gukurikiraho gahunda yo kumusubiza mu gihugu kugirango aryozwe icyaha yakoze.
Mwebaze amaze gushyikirizwa amafaranga ye yagize ati, "Ndashima Guverinoma y’u Rwanda na Polisi yayo kuba yarihutiye gushakisha no gufata uwari amaze kunyiba ndetse ikaba inanshubije amafaranga yanjye yose uko yakabaye."



















TANGA IGITEKEREZO