00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka bayitura icyifuzo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 November 2018 saa 10:12
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu yasuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bitandukanye, bagenera ubufasha abatishoboye buzabafasha kwishyura ibitaro.

Ni igikorwa cyabereye mu gihugu hose ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Rwamagana, ibya Kabgayi, ibya Ruhengeri ndetse n’abarwayi barwariye mu bitaro bya Karongi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Muhire Philbert, avuga ko muri serivisi yita ku ndembe muri ibi bitaro, mu kwezi gushize abantu 51, 7% bakiriye bari bafite ibibazo bishingiye ku impanuka zo mu muhanda.

Akaba yavuze ko impanuka zigabanutse mu muhanda na serivisi zitangwa kwa muganga zarushaho kugenda neza kuko byatuma bita no ku bandi barwayi kurushaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo gusura abarwayi bakoze impanuka biri muri gahunda ya Polisi mu bikorwa byayo byo mu cyumweru cyahariwe kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Twari tugamije kwereka abarwayi n’imiryango yabo ko n’ubwo bagize ibyago batari bonyine. Ariko cyane cyane twagira ngo tubagezeho ubutumwa bwo kubasaba kwirinda impanuka mu gihe bazaba bakize ndetse n’abatarakora impanuka barusheho kwirinda.”

Yavuze ko byagaragaye ko impanuka nyinshi zisigaye zigaragara mu bamotari, hafashwe ingamba z’uko buri muntu wese ugiye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kugira ishyirahamwe abarizwamo. Hanemejwe ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umumotari ukoze impanuka ajye abasha kumenyekana.

Abarwayi bakomerekeye mu mpanuka basuwe, banagenewe inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Abarwayi batanze icyifuzo

Abarwayi n’abayobozi b’ibitaro bashimye uko gahunda yo gushyira utugabanya muvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagabanyije impanuka, basaba ko hanongerwa abapolisi mu muhanda.

Rutembesa John urwariye mu bitaro bya Rwamagana, yagonzwe ubwo yari ku igare igufa ry’umurundi riraturika, yabwiye IGIHE ko asanga abashoferi n’abamotari umuvuduko bagenderaho ariwo utuma haba impanuka hirya no hino mu gihugu.

Yasabye Polisi kongera abapolisi benshi mu muhanda kuko iyo bahagaze ahantu hamwe abashoferi bacirana amasiri ku buryo bajya kubageraho bagabanyije umuvuduko.

Ati" Aho nakoreraga hari ku muhanda, rero nabonaga ukuntu abashoferi babwirana aho abapolisi bari, bigatuma bajya kubageraho bagabanyije umuvuduko. Ndasaba polisi kongera abapolisi mu muhanda bakaba benshi cyane kuko nicyo kizatuma abashoferi bagabanya kugendera ku muvuduko wo hejuru cyane."

Mu bitaro bya Rwamagana Polisi y’Igihugu yatanze inkunga Ku barwayi batanu barimo batatu wagonzwe n’imodoka umwe wa moto n’undi wagonzwe n’igare.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'iburasirazuba CP Kayijuka Benoît, ari kumwe n'umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana, Dr Muhire n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages