00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatangiye gukoresha moto ifite indangururamajwi mu gushishikariza abantu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 12 August 2020 saa 02:37
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga buzifashisha ibinyabiziga bifite indangururamajwi, bigasanga abaturage aho batuye mu rwego rwo kurushaho kubashishikariza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubukangurambaga buje bwunganira ubwari busanzwe, bukazakorwa n’imodoka ndetse na moto bifite ibirango bya Polisi y’u Rwanda, bizaba binafite indangururamajwi zigenda zitanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus.

Umwihariko w’ubu bukangurambaga ni uko buzageza ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus kure mu byaro, ndetse n’ahandi abantu batuye hitaruye imihanda.

Abapolisi batwaye ibyo binyabiziga bazaboneraho umwanya wo kureba uko ingamba zo kwirinda Coronavirus zishyirwa mu bikorwa mu mihanda n’insisiro zitaruye imijyi, aho basanze zitubahirizwa bakebure abaturage.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko atewe impungenge n’imyitwarire y’abaturage, aho basa nk’abatangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus, avuga ko ikibazo ‘kiri mu midugudu yacu aho kuba ku kibuga cy’indege’.

Yagize ati “Mu by’ukuri hariya njye simpabona nk’ahantu hazatubera ikibazo, ahubwo ikibazo tugishakire aha ngaha; aho turi kugenda mu midugudu, aho turi gukorera iminsi y’isabukuru, aho turi kujya muri za restaurant, abantu bakifotozanya begeranye”.

Yongeyeho ko ahantu nk’aho mu midugudu yitaruye imihanda migari, ari ho hagiye kwitabwaho, ati “ni na ho turi bushyire n’imbaraga nyinshi cyane n’inzego zose dukorana. Naho kuba ingendo zasubukuwe, ku kibuga cy’indege ntabwo ari ho hazaturuka Covid-19”.

Ubu bukangurambaga bwa Polisi buzinjira mu midugudu n’udusanteri duto dukorerwamo ubucuruzi, aho imodoka itabasha kugera kubera imiterere yaho, Polisi izahakoresha moto nayo ifite indangururamajwi itanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus.

Ubutumwa buzatangwa ni ubwo kwambara agapfukamunwa neza, kwibuka gukaraba intoki no gusiga intera hagati y’abantu. Bwibutsa kandi imirimo itarakomorerwa n’ubundi butumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.

Mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, risaba abaturage “Kwirinda kwirema amatsinda murangariye iyo moto kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.” ahubwo “gutega amatwi ubutumwa itambutsa”.

Ubu bukangurambaga buje bwiyongera ku bundi Polisi y’igihugu isanzwe ikoresha burimo “#NtabeAriNjye” bushishikariza abantu kutaba nyir’abayazana wa Coronavirus kuri bagenzi babo ndetse n’ubundi bwinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco aherutse kwibutsa abantu ati “Coronavirus iracyahari, abantu ntibakwiye gucika intege. Nyamuneka ambara neza agapfukamunwa, karaba intoki kenshi, hana intera hagati yawe n’abandi kandi wubahirize amasaha y’ingendo. Ibi ntidukwiye kubirabirwa kuko niwo muti dufite kugeza ubu”.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu barindwi mu Rwanda, mu gihe abandi 2.171 ari bo bamaze gusangwamo iyi virus mu bipimo 309.653 bimaze gufatwa, 689 ni bo bakirwaye mu gihe abandi 1.478 bamaze gukira.

Izi moto zizifashishwa zifite indangururamajwi zizajya zitanga ubwo butumwa
Moto zizifashishwa muri ubu bukangurambaga, zigere kure mu byaro aho imodoka zitagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .