Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu nibwo iyo mpanuka yabaye, aho abakozi bakora muri iyo restaurant babwiye IGIHE ko bari mu gikoni mu mirimo isanzwe ndetse bafite n’abakiliya, gaz igaturika batazi ikibiteye.
Umwe mu bafataga ifunguro, Ingabire Aziza yabwiye IGIHE ati "Nari ngiyeyo gufata amata ubwo mbona imyotsi iratangiye, twumva ikintu gituritse. Twari benshi, yari amasaha ya saa sita abantu bajya gufata ifunguro."
Umwe mu bagiye gutabara ukorera ahegerenya n’ahahiye witwa Bizimungu Jean Baptiste yavuze ko byatewe na Gaz y’ibiro bitandatu.
Ati "Jye nkorera ku muhinde [ ahegeranye n’ahahiye] tugiye kumva twumva ikintu kiraturitse gituritse tubona imyotsi ibaye myinshi. Ni ubwa kabiri ihiye [resitaurant].”
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’inzego z’ubuzima bahise batabara bageza abakomeretse kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko hakomeretse abantu barindwi barimo babiri bakomeretse bikomeye bose bari kwitabwaho mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Kwirinda inkongi zaterwa na gaz abantu batekaho
Nyuma yo kuzimya no gutabara, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro, ACP Jean Baptiste Seminega, yaganiriye n’abaturage ababwira icyateye inkongi babonye.
Ati “Harafunze, hari ubushyuhe umuyaga ntubona aho unyura hariya hantu rero niho nshaka kugarukaho ngo n’iwanyu, aho mukorera iyo utangiye gukoresha Gaz ufungura imiryango ugafungura amadirishya ahantu umuyaga ukahakwira kugira ngo ukore akazi kawe neza.”
Akomoza ku cyateye inkongi, yavuze ko kubera umubare w’abakiliya bari bafite bongeye umuriro wa Gaz iri ahantu hafunganye kandi harimo gaz nyinshi, bihuye n’amavuta yari ateretseho mu isafuriya bibyara umuriro mwinshi.
Ati “Abavandimwe rero bacu bagize gukorera ahantu hafunganye kandi barakoresha amacupa arenze rimwe ya Gaz, bateguraga amafunguro ayo mafunguro uko bayategura barakaranga bakoresheje ubuto. Kubera ubusabe bwinshi bafite bongereye umuriro, bihuye n’amavuta biraturitse birahiye, ikibazo ni ukonguko kibaye.”
ACP Seminega yasabye iyo restaurant n’abandi bazifite ahafunganye kwimukira ahisanzuye bagakora ibikorwa byabo bikagenda neza bidahungabanyije ubuzima bwabo n’ababagana.
Ati “Amasomo rero dukuye aha ari abakorera ahangaha bakora kariya kazi byanze bikunze ntabwo dukwiye kongera gukorera ahantu hafunganye nka hariya n’abandi bafite restaurant zimeze nk’iriya ahangaha, bashake ahandi hantu bakorera heza. Ni inama turiho dutanga kugira ngo turengere ubuzima bwacu.”
Yibukije ko no mu ngo zabo abantu bakwiye gusuzuma Gaz Ko ifunze neza kandi bari gutekera ahantu hisanzuye hari umwuka uhagije.
Yasabye ko ubutumwa nk’ubwo babusakaza no muri bagenzi babo baturanye mu rwego rwo kwirinda impanuka z’inkongi.
Inkuru bifitanye isano: Kigali: Impanuka ya gaz muri restaurant yakomerekeyemo abari bagiye gushaka amafunguro


















TANGA IGITEKEREZO