Moto zose zafashwe zari zifite pulake zitagaragara aho zimwe bari baraharuye imibare iri mu ibara ry’umutuku ku buryo udashobora kuyimenya. Izindi moto zo zari ziriho ibintu bihisha nimero ya pulake ku buryo hagaragara imibare imwe n’imwe.
Bamwe muri abo bamotari batangaje ko batari bazi ko ibyo bakoze ari amakosa cyane ko bo bavuze ko babishyizeho ari ugutaka moto zabo.
Umwe mu bafashwe ubarizwa muri koperative yitwa Kora Wigire Motari, yatangaje ko yashyizeho akantu gatuma pulake itagaragara atazi ko ari icyaha.
Ati “Nagashyizeho numva ari akantu k’umutako, imodoka yakubitaho kakagarura urumuri numva ko ntacyo bitwaye ariko nanjye ntekereje mbona gatuma pulake itagaragara neza.”
Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yatangaje ko ibi bikorwa byo guhindura no guhisha pulake bikorwa kugira ngo camera za polisi zitabafata by’umwihariko iyo itara ricanyeho usanga pulake itagaragara.
Ati “Ubutumwa twaha abamotari ni uko guhindura pulake yatanzwe n’ikigo cya leta cyangwa n’urwego runaka bitemewe haba kugira icyo uvanaho cyangwa icyo wongeraho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abakuba pulake cyangwa bagashyiraho ibituma zitagaragara baba bafite icyo bagamije.
Ati “Iyo ntacyo wishinja ugomba kureka nimero z’ikinyabiziga cyangwa ibirango byacyo bikagaragara nk’uko byatanzwe, ikikwereka ko haba hari icyo bagamije ni uko hari moto enye zari zimaze umwaka zishakishwa na polisi kubera amakosa atandukanye zakoze.”
CP Kabera yatangaje ko batazagarukira ku bamotari gusa ahubwo ngo bagiye no guhagurukira n’abatwara ibindi binyabiziga birimo imodoka mu kugenzura niba nta buriganya bagira.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!