Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2015, ibazwa ibibazo ikunze guhura na byo mu kazi kayo ko kugenzura umutekano wo mu muhanda.
CIP Emmanuel Kabanda yagaragaje ko harimo ibiterwa n’abantu ku giti cyabo, bifatiye ku myumvire cyangwa uburere bwabo.
Mu bijyanye n’imyumvire,CIP Kabanda yavuze ko muri iki cyiciro cy’abica amategeko y’umuhanda bitwaje ibyo bari byo, harimo bamwe mu basirikare, abapolisi, abategetsi n’abacuruzi bakomeye.
Yavuze ko aba bose Polisi itabareberera, kandi ko iyo bamuhagaritse ngo biba ari ku nyungu z’umutekano we.
Yasabye n’abanyacyubahiro batanga akazi ku bashoferi batagenzuye neza kubicikaho, kuko umushoferi utujuje ibyangombwa bisabwa ashobora guteza akaga uwo muyobozi umukoresha atamugenzuye neza.
CIP Kabanda ati “Hari bamwe bamenya ko umushoferi wabo atujuje ibisabwa, ari uko twe nka Polisi tubahagaritse tukabibabaza.”
Ku kibazo cy’abamotari bakunze kugaragarwaho n’amakosa anyuranye, Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko harimo bamwe na bamwe bafite uburere buke, bityo imiterereze kamere yabo igatuma batabasha kumva.
Yagize ati “Iyo umuntu yabyirutse atabasha kumva abamurera, biragoye ko azumvira umupolisi.”
CIP Kabanda yavuze ko hari igihe biba ngombwa ko Polisi ihagarika umuntu mu gihe iri mu iperereza ry’ikintu runaka, aboneraho gusaba buri wese uhagaritswe kubyubahiririza, kuko kubirengaho bigira ingaruka nyinshi, zirimo gucibwa amande, hakaba haziramo n’igifungo mu gihe habaye ikosa ridasanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO