Abanyeshuri bagera kuri 12 bo muri Kaminuza ya Middlebury i Monterey muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye Inteko ishingamategeko y’u Rwanda batangazwa na Politiki y’u Rwanda iha abagore ijambo bagaragaza ko banyuzwe na yo ndetse bazayigisha mu bihugu byabo.
Kuri uyu wa 09 Mutarama 2015 abanyeshuri biga ibijyanye na Politiki Mpuzamahanga, Iterembere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage bakiriwe na Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite Donatille Mukabarisa, abagaragariza ko Politiki mbi yoretse igihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yeretse aba banyeshuri ko n’ubwo byari bigoye gutangirira ku busa, nyuma y’aho abasore n’inkumi b’intwari babohoreje u Rwanda, ndetse aho rugeze ubu hakaba ari ku bw’umutima wo gushaka kwiyubakira igihugu bafatanyije.
Yabagaragarije ko mu Ntwari zabohoye igihugu n’abagore bari barimo, iyi ikaba ari yo mpamvu batigeze bahezwa mu gukomeza kubaka igihugu cyababyaye.
Mukabarisa yagize ati “Hashyizwe imbere Politiki yo gusaranganya ubutegetsi no guha icyerekezo igihugu cyacu. Ubwo twatoraga Itegeko Nshinga twemeje ko byibuze mu myanya ifatirwamo ibyemezo hagomba kubamo 30% b’abagore, kugirango na bo bahabwe umwanya mu kubaka igihugu cya bo, ariko ubu uyu mubare twarawurenze. Ubu dufite abadepite 51 b’abagore mu Nteko Ishingamategeko yacu.”
Mukabarisa yabasangije ku buzima bwe aho we nk’umugore yafashe icyemezo cyo guhagarika gukorera imiryango Mpuzamahanga kugiranga aze gushyira imbaraga ze zose mu guteza imbere igihugu cye.
Mu bibazo aba banyeshuri babajije byagarutse cyane ku mubare munini w’abagore muri Politiki y’u Rwanda, ibintu batigeze babona no mu bihugu byateye imbere nka Amerika bigamo. Ibi byabatunguye cyane ndetse bifuza kumenya byinshi kuri byodore ko hari n’abo wabonaga bafite impungenge ko byakwitwa gukandamiza abagabo.
Mukabarisa yababwiye ko ikirebwa cyane atari umubare w’abantu b’igitsina runaka, ngo ahubwo harebwa icyo bazana mu iterambere ry’igihugu.
Katie Barthelow umwe muri abo banyeshuri yagaragaje ko yatunguwe cyane n’uburyo u Rwanda rumeze, cyane cyane Politiki iha abagore ijambo.
Ati “Biratangaje cyane kubona uburyo abagore bafite ijambo muri Politiki, ndetse bakaba na bo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ni ikintu mbona nzajyana iwacu nkaba nakibwira n’abandi tukacyigiraho.”
Rana Abdelhamid we yagize ati “Kuba aha nabonye ko abantu bose bafatanya mu iterambere ry’igihugu ndetse amajwi y’abagore agahabwa agaciro muri Politiki y’iterambere ry’igihugu. Ubu icyo njyanye nkuye aha ni uko nk’urubyiruko tugomba gutangira kare kwiyumvamo umutima wo gukunda igihugu, kuba turi abakobwa u Rwanda rutweretseko atari ikibazo natwe twateza imbere ibihugu byacu.”
Rana akomeza agaragaza ko ibihugu bindi bikwiye kwigira ku Rwanda ibiyanye no kongerera ubushobozi abagore butuma bibona muri Politiki y’iterambere ry’ibihugu byabo nk’uko u Rwanda rwabigezeho.
Aba banyeshuri bamaze icyumweru mu Rwanda basura uduce dutandukanye tw’igihugu mu masomo bateguriwe na Kaminuza yabo, urugendo rwa bo barukomereje muri Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga aho biteze kubona uburyo urubyiruko ruhabwa umwanya mu kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO