Magingo aya, Abanyarwanda bari kwizihiza imyaka 27 ishize babohowe ingoyi y’igitugu y’ubutegetsi bubi bwavutsaga bamwe uburenganzira ku gihugu cyabo ndetse n’abakirimo ugasanga batabona uburenganzira bw’ibanze burimo kwiga, kubona akazi, kujya mu myanya y’ubuyobozi n’izindi serivisi.
Ibi byose byashyizweho iherezo n’Inkotanyi ubwo zabohoraga igihugu mu rugamba rwarangiye ku wa 4 Nyakanga 1994.
Inkuru y’uburyo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yatangiriye ubuzima ku biceri 300 Frw kuri ubu akaba abara umutungo wa miliyari, ishobora gusobanura neza icyiza cyo kugira igihugu gifite politiki nziza nk’iy’Inkotanyi.
Minisitiri Bamporiki mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’ibitegerejwe imbere byose bikomoka kuri politiki nziza ya FPR Inkotanyi, ari nayo mpamvu ababyiruka uyu munsi bafite amahirwe yo gukora bakiteza imbere.
Yitanzeho urugero rw’uburyo Politiki nziza y’Inkotanyi yamufashije mu rugendo rwe ku buryo yibuka neza ko mu 2000, ubwo yageraga i Kigali yari asigaranye 300 Frw ariko ubu akaba amaze kugera ku rwego rwo gutunga ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw.
Ati “Ni nk’ifumbire iri mu murima ku buryo rwa rubuto ruje rwisanga rutazuma, rwisanga rutaguye ku manga […]abana bavuka iki gihe, politiki bavukiramo ifite abo yavunnye. Cyera umuntu yaravugaga ngo navuye i Cyangugu, mfite ibi n’ibi. Njye nageze Nyabugogo mfite ibiceri bitatu gusa.”
Yakomeje agira ati “Waravuye i Cyangugu mu 2000, ufite ibiceri 300 Frw, ibiceri kimwe, bibiri, bitatu [….], ukisanga Nyabugogo, nta So wanyu, nta Nyogosenge, nta Nyoko wanyu, mbese uhasanze politiki y’Inkotanyi gusa. Na politiki ntuzi ko ihari gusa uraje, ariko icyo gihe yari ihari.”
Minisitiri Bamporiki avuga ko ubwo yari arangije amashuri y’icyiciro rusange, atagize amahirwe yo gukora ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro [Tronc Commun], kuko igihe ibizamini byabaga we na bagenzi be batanu bari bafunzwe [ngo habayeho kubitiranya n’ibisambo noneho bafungwa icyumweru cyose baza gufungurwa ibizamini byararangiye].
Nyuma yo gufungurwa, abo bari bari kumwe bagiye gukomeza mu mwaka wa kane ariko bajya mu bigo byigenga ariko kuri Bamporiki we ngo ntabwo ariko byagenze kuko agifungurwa yahise afata inzira yerekeza i Kigali.
Kuza i Kigali kwe ariko, ntabwo ari uko yari afite ubundi buryo ahubwo yari aje gushakisha umuhanzi Munyenshoza Dieudonne [Mibirizi], kuko bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubusizi. Ubwo ngo yari yiteze ko naramuka amubonye ariwe uzamufasha muri ubwo buhanzi.
Ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu mpindura kuko kwiga byari binaniranye. Ariko mu by’ukuri nsanga hari politiki, nkajya ngenda mbona ibintu […] uko mbonye amahirwe nkayajyamo cyane cyane iby’ubuhanzi, iby’ubusizi. Nza kwisanga ndi umuntu kubera politiki ihari, uri kugenda yinjira mu bwiza bwateguwe ntabizi.”
Yakomeje agira ati “Ufashe umuntu ufite ibiceri magana atatu mu 2000, ubwo hari n’abandi bantu bari muri Nyabugogo bafite amakarito uyu munsi bafite ama-etage kuko ndabafite, mfite umuhungu w’inshuti yanjye wacuruzaga ikarito Nyabugogo ubu afite za miliyari kandi yaracuruje.”
Minisitiri Bamporiki avuga ko binyuze muri iyo politiki nziza iha amahirwe Abanyarwanda bose, yaje kugirirwa icyizere agahabwa inshingano na FPR Inkotanyi ikamutuma gukorera Abanyarwanda.
Ati “Ariko njyewe kubera ko nakoze ubuhanzi bumpa amafaranga, bigeze hagati atangiye kuba menshi njya muri politiki, numva biranejeje kuba Umuryango Inkotanyi wantuma gukorera u Rwanda noneho mu buryo bw’akazi ubihemberwa […] ariko niba ufashe ibintu Bamporiki atunze ukabigurisha, sha ntabwo waburamo miliyari pe!”
Yakomeje agira ati “Noneho ugiye gushaka umuntu yahemukiye, yagambaniye, yibye ngo abigereho, byakubera ubushakashatsi watakazamo amafaranga gusa ariko ntabyo wabona. Kandi nta Nyirasenge, nta Nyirarume, ibiceri 300 yasanze hari igihugu gifite politiki ituma umuntu utekereza yabaho.”
Yirinze kurya imbuto…
Minisitiri Bamporiki w’imyaka 38 y’amavuko avuga ko bitewe na politiki nziza ituma abanyarwanda bahorana icyizere cy’ejo hazaza kandi bitarigeze bibaho, nawe afite icyizere cy’uko azajya kugeza mu myaka 50 iyo miliyari afite yarungutse izindi nyinshi cyane.
Ati “Ubyoroheje , nashoye ibiceri magana atatu muri politiki nziza, none ubu maze kungukamo miliyari, kandi ku myaka 50 zikwiye kuzaba zigeze mu 10 kandi zo mu nzira nziza wasobanura yaba kuri televiziyo na radio.”
Avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, icyo byamusabye nta kindi uretse kwemera politiki y’Inkotanyi, akemera ko ihari no kuyikoreramo.
Ku rundi ruhande ariko Bamporiki avuga ko gukoresha neza amahirwe yagiye abona aturuka muri ya politiki, byakomeje kumufasha kugeza ku rwego agezeho uyu munsi.
Atanga urugero rw’uko mu 2008, yagiye mu marushanwa yo kwandika filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyo gihe ngo yaratsinze, bamuha miliyoni zirenga 25 Frw, araza azikoresha neza, arirya arimara yirinda kwishimisha no kuyasesagura.
Ati “Ikindi nk’abantu bakiri bato […] abakurambere bacu ntabwo baryaga imbuto, niba ibiceri 300 byarambereye imbuto narihanganye ndayibiba, nejeje ndongera mbika imbuto. Ndibuka mu 2008 mba uwa mbere muri Amerika mu bintu byo kwandika filime, bampembye ibihumbi 30$, sinakuramo n’igicero cy’icumi ngo nisengerere fanta ya Orange, mera nk’aho nyahawe nanjye ndayabiba.”
Yakomeje agira ati “Ariko ibyezemo uyu munsi nanjye ndeba nk’icyo cyemezo nafashe cyo kutagura ikibanza, cyo kutagura ivatiri, cyo kudahamagara abantu ngo twishimire ko nabaye uwa mbere muri Amerika. Nkavuga nti aya mafaranga ngiye kuyabiba, niyera azere, narumba azarumbe.”
Minisitiri Bamporiki avuga ko n’ubwo byagenze gutyo agahabwa akayabo k’amafaranga angana atyo mu 2008, bidakuraho ko mbere yo kujya muri Amerika yabaga mu nzu y’icyumba kimwe [yayishyuraga ibihumbi 5Frw], aho yabanaga n’isafuriya, igitanda, imbabura n’utundi dukoresho twe twose mu cyumba kimwe.
Ati “Noneho wabona miliyoni 25 Frw, ntuterwe n’ikintu kivuga ngo jya kuba mu nzu y’ibihumbi 100 Frw. Ukemera kuba muri ubwo buzima kugira ngo icyo kintu kikubere imbuto, iyo wamaze gutekereza ko hari icyo ushaka kugeraho, ukareba icyo ukeneye ngo ukigereho, ugatsinda none ngo hadacura ejo, ugerayo.”
“Ingorane tugira ni uko hari igihe none hacura ejo. Ariko iyo wagize amahirwe ejo hashize ntihabe haracuze none, none n’ejo hashize ugakomeza kubibyazamo icyo wabibira ngo ejo hazegerweho, ejo uhagera wemye. Njye ni uko byangendekeye, nanze ko none hacura ejo, nzahora nanga ko none hacura ejo, niyo naba nzi ngo ejo ubuzima bwanjye buzarangira, sinzemera ko none hacura ejo kuko ejo nzahasigira abanjye.”
Minisitiri avuga ko ibanga yumva ryakoreshwa n’abakiri bato ari ukuba ‘Intasi’, bakamenya aho batuye ingorane zihari n’uburyo bashobora gufata za ngorane bakazibyazamo amahirwe yatuma batera imbere bagateza imbere n’abandi bityo za ngorane zikaba zivuyeho.
Akomeza agira ati “Ikintu cyose umuntu wese agomba gukora ni ugusohoka. Niba ufite ingorane zizingiye iwanyu, sohoka urebe uko abaturanyi babayeho, umenye icyo bakurushije, utere intambwe yo kwigana. Buriya nzahora mbivuga, kwiga kwiza ni ukwigana, kwibohora kwiza ni ukwigana Inkotanyi.”
Kwibohora k’u Rwanda kurimo ubuzima bufatika
Imyaka 27 irashize abanyarwanda bakora urugendo rugoye rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa ndetse igashegesha n’inzego zose z’ubuzima bw’igihugu kugeza munsi ya zeru.
Nyuma y’ubwitange ntagereranywa bw’ingabo za RPA zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside, igihugu cyubatswe guhera hasi kuko cyari cyarasenyutse burundu, ibikomere bikiri bibisi, mbese ureba hirya no hino ugasanga byose birihutirwa.
Mu 2000, ubwo Bamporiki yageraga i Kigali, yaje kugenda agira iterambere ryari ritaragerwaho ariko nawe kugeza ubu agenda atungurwa n’uburyo bitewe na politiki nziza igihugu gitera imbere buri munsi. Ibintu avuga ko bishushanya ukwibohora nyako.
Ati “Kwibohora k’u Rwanda kurimo ubuzima bufatika, ibi bintu tubona muri Kigali njye nahageze mu 2000, inzu zari i Kigali inyinshi zareshyaga n’abantu ariko ubu kuzireba ni ukurarama. Biriya ni ibikorwa bishingiye kuri politiki nziza ariko by’ikimenyetso cyo kwibohora nk’urugendo rugana ku bukungu bubereye u Rwanda.”
Minisitiri Bamporiki avuga ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze, abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko arirwo nkingi igihugu cyegamiye nk’uruzakigeza ku iterambere rirambye no ku cyerekezo 2050.
Avuga ko ukwibohora nyako ku rubyiruko ari ukwigana Inkotanyi, bakirinda ibishobora gutuma badatera imbere cyangwa ngo bakore icyo igihugu cyabo kibifuzaho.
Ati “Rubyiruko rw’u Rwanda, icyizere cyose kiri muri mwe, politiki y’u Rwanda yizeye urubyiruko, ababyeyi b’u Rwanda bizeye urubyiruko, Umukuru w’Igihugu yizeye urubyiruko. Icyo cyizere twere kugipfusha ubusa, twige twigane. Ikintu cyose cyatuma ubwenge bwacu buyoba tukirinde.”
Bamporiki Edouard yavutse ku wa 24 Ukwakira 1983, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya ULK.
Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba umusizi, umuhanzi, umukinnyi w’amakinamico na filime. Gukina filime abifitemo ibihembo bitandukanye birimo n’icyo yakuye muri Amerika.
Mu 2003, ubwo yari afite imyaka 20 yatangiye kumvikana mu Ikinamico yatambukaga kuri Radio Rwanda, ibintu byamugize icyamamare nk’umunyempano idasanzwe mu gukina filime.
Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aza kuvamo agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Reba ikiganiro Bamporiki aherutse kugirana na IGIHE

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!