Nyuma y’imyaka umunani hashyizweho Politiki y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, harigwa uburyo kugirango ibikubiyemo birusheho kwihutishwa no kuganishwa ku iterambere.
Ku wa 2 Gicurasi 20013, mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI),hateraniye inama nyunguranabitekerezo mu kuvugurura Politiki y’ ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda yari imaze imyaka umunani yatangiye mu mwaka wa 2005.
Iyi nama yahuje abashinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga baturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), imiryango nterankunga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukungu muri Afurika (UNECA) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu cyerekezo cy’iterambere 2020.
Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo ifasha Guverinoma mu kuvugurura no kwihutisha ikoranabuhanga riganisha ku iterambere. Ati “Iyi nama igamije kuvugurura Politiki y’ikoranabuhanga mu Rwanda guhugukira umuco w’ubushakashatsi, bigafasha mu guteza imbere ubucuruzi, kuzamura iterambere ry’Igihugu, kugabanya ubukene no kugera ku cyerekezo cy’iterambere 2020.”
Twiringiyimana Remy, ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko hashize imyaka 8 hagiyeho iyi Politiki, bityo ko yagomba kumara imyaka itanu ikavugururwa. Ati “Mu byagezweho hatejwe imbere ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu mashuri abanza na Kaminuza, ubumenyi n’ikoranabuhanga byateje imbere igihugu mu bukungu.”
Yavuze hazashyirwa imbaraga mu guhuza ubumenyi n’ikoranabuhanga muri serivise z’inganda zirimo SULFO, MANUMETAL, SOPYRWA na Rugali Ltd ikora iby’ubworozi bw’amatungo magufi, bityo bakazahuza ubushakashatsi n’inganda mu kunoza ubucuruzi buturuka ku musaruro wazo aho bazafatanya na KIST, NUR, Umutara Politechnique n’abandi.
Iyi gahunda ya Politiki y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga iri mu nzego 11 zirimo ubuzima, ubukungu, uburezi, ibidukikije, amazi, ingufu, inganda, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO