00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

POWERHer Rwanda yasabye imbaraga ngo abagore bisange mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 10 March 2022 saa 01:45
Yasuwe :

Umuryango POWERHer Rwanda ugamije gushishikariza abagore n’abakobwa kujya mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro mu birebana n’ingufu n’amashanyarazi wagaragaje ko hagikenewe imbaraga kugira ngo haboneke umubare munini w’abagore muri urwo rwego.

Ni ubutumwa watanze ku wa Kabiri, tariki 8 Werurwe 2022, ubwo abayobozi bawo basuraga Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Tumba, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Umuyobozi wa POWERHer Rwanda, Mukwindi Uwineza Nicole, yavuze ko uyu muryango washinzwe ugamije gushishikariza abagore kujya mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Tugira umubare muke w’abagore bakora mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi, umubare w’abagore n’abakobwa bata akazi (career).”

Yakomeje avuga ko no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, umubare w’abagore n’abakobwa bigamo ukiri muto, by’umwihariko mu bijyanye n’amashanyarazi.

Indi mbogamizi yagaragaje ni ibibazo abana b’abakobwa bahura na byo mu mashuri nk’ihohoterwa kubera isoni, kwitinya no kutigirira icyizere.

Ati “Kwishyira hamwe nk’abagore rero biri mu bidutera imbaraga zo kudacika intege cyangwa se ngo dushyire akaguru ku kandi twumve ko ubwo twabonye akazi byose twabirangije.”

Icyakora, Mukwindi Uwineza Nicole, yashimye gahunda ya Leta yo gushyira 30% by’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko byatumye benshi bitinyuka.

Umuryango POWERHer Rwanda wagaragaje ko mu ntego zawo harimo kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakiri mu mashuri yo hasi kugira ngo bazamuke bafite ubumenyi bubinjiza ku isoko ry’umurimo cyane cyane mu rwego rw’ingufu mu kuzamura ubwuzuzanye n’uburinganire.

Mukwindi Uwineza yavuze ko icyo baba bagamije ari uko abakobwa bakura bumva neza akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro kandi babone ko hari abandi babigezemo mbere yabo bababere icyitegererezo.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Tumba, Rita Clémence Mutabazi, yavuze ko mu Ishami rijyanye n’Ingufu zisubira ‘Renewable Energy’, harimo n’abakobwa kandi bagerageza gutegura abanyeshuri babaha ubumenyi bw’ingenzi haba mu mitekerereze no gukoresha amaboko.

Yagize ati “Tugerageza kubahuza n’abantu bakora ibyo bintu bari muri uwo mwuga b’abagore bakabahugura ari narwo rwego POWERHer Rwanda yajemo kugira ngo babashe kubereka ko ibyo biga nk’abakobwa cyangwa abagore bikenewe ku isoko kandi ko babishobora.”

Yavuze ko imbogamizi bagifite ari imyumvire ikiri hasi muri sosiyete yo kumva ko umwana w’umukobwa adashoboye, rimwe na rimwe no mu batanga akazi.

Uwiduhaye Libérée wiga mu Mwaka wa Gatatu mu bijyanye n’Ingufu z’Amashanyarazi, yavuze ko yiyumvamo ubushobozi ari nabyo byatumye ajya kubyiga.

Asobanura ku bijyanye n’imbogamizi yagize ati “Abakobwa benshi ntabwo baba biyumvamo ko icyo kintu bagishoboye, abenshi turakiyumvamo ko za mbaraga nkeya tukizifite, ko hari icyo tudashobora nk’abakobwa.”

Yavuze kandi ko kubona imenyerezamwuga bigoye haba ikigo cya Leta cyangwa abikorera, nabyo bikaba biri mu bibaca intege.

Umuryango POWERHer Rwanda wahise utangiza ihuriro ry’abana b’abakobwa biga iby’ubumenyingiro ‘POWERHer Club IPRC Tumba’’, rigamije kubateza imbere mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro mu byerekeye ingufu n’amashanyarazi.

Iryo huriro rizajyamo abana b’abakobwa bakunda kandi bashaka kwimenyereza ibyerekeranye n’amashanyarazi, POWERHer izabitaho ibahugura, ibakorera ubuvugizi mu byerekeranye n’imenyerezwa mu gutegura ahazaza heza h’umugore mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi.

POWERHer yakanguriye abaterankunga batandukanye guhuza imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa umwana w’umukobwa no kumutegurira ahazaza heza mu kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa POWERHer Rwanda, Mukwindi Uwineza Nicole n'Umuyobozi Mukuru wa IPRC Tumba, Rita Clémence Mutabazi, bashimira abanyeshuri b'abakobwa batorewe kuyobora ihuriro ryo kubateza imbere mu rwego rw'ingufu n'amashanyarazi
Abakobwa biyamamarije kuyobora Ihuriro ry’abakobwa biga iby’ubumenyingiro ‘POWERHer Club IPRC Tumba’’
Abagize komite yatowe bijeje ko bazaharanira guteza imbere bagenzi babo no kubakundisha kuyoboka urwego rw'ingufu n'amashanyarazi
Umuyobozi wa POWERHer Rwanda, Mukwindi Uwineza Nicole (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa IPRC Tumba, Rita Clémence Mutabazi (hagati) bari bafite akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages