00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance yagaragaje ko bigoye kubaka igihugu utarwanyije ingengabitekerezo icurirwa ku mashyiga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 April 2019 saa 01:31
Yasuwe :

Abayobozi ba Sosiyete y’Ubwishingizi Prime Insurance Ltd, bagaragaje ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugamba rukwiye kurwanwa na buri munyarwanda, by’umwihariko iyo ababyeyi bigisha abana bari ku mashyiga.

Ubu butumwa babugejeje ku bakozi b’iki kigo cy’ubwishingizi n’abandi bifatanyije nabo kuri uyu wa 17 Mata 2019, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Prime Insurance Ltd i Kigali, watangiwemo ikiganiro kigaruka ku bumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye’.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Prime Life Insurance Ltd, Amb. Nsengimana Joseph, watanze icyo kiganiro, yababwiye ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza icyatumye Jenoside ibaho nyamara abanyarwanda bari babanye neza, kugira ngo bafate ingamba z’uko itazongera kubaho.

Amb. Nsengimana yavuze ko nyuma ya Jenoside byari ngombwa kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ariko bitari gushoboka hatabanje kubaho ubutabera no kurinda ko habaho kwihorera.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda yahisemo ‘Ubumwe, gukora uziko wikorera kandi uzabazwa ibyo ukora no kwagura inzozi kandi zishyirwa mu bikorwa’ kugira ngo igihugu kigere ku cyerekezo cyifuza.

Amb. Nsengimana yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo cyifuzwa ari uko buri muntu akora ibishoboka akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane iyo ababyeyi bashyira mu bana babo.

Ati “Niba dushaka guhindura iki gihugu kikaba icy’abaturage bunze ubumwe, biradusaba ko twebwe ubwacu duhinduka, tukikuramo ya ngengabitekerezo bita iyo ku mashyiga.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumva ko ‘Niba ufite umwana ushaka ko aba muzima, aba umunyarwanda, uri uwa mbere wo kumubwira ibyabaye kandi ko bitagomba kongera ukundi’.

Nyuma y’iki kiganiro, umukozi wa Prime Insurance Ltd, Ruzigande Jean Damascène, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Abatutsi bahereye cyera batotezwa, ariko bikaza gukomera ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

Ruzigande yanyuze mu nzira itoroshye, afungwa ashinjwa kuba icyitso, Jenoside igeze birushaho kuba bibi, umuryango we uricwa asigara nta muvandimwe cyangwa umubyeyi afite ariko ubu afite icyizere y’ubuzima nyuma yo kurokorwa.

Umuyobozi mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, yavuze ko mbere ya 1994 mu Rwanda hahoraga imvururu zigahitana abantu, kugera ubwo hagayeho Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni ariko ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko ubu batekanye.

Ati “Ubwiza, umutekano, iri terambere u Rwanda rurimo muri iyi myaka 25 ni wowe nanjye dukwiriye kubitekereza, tukabibungabunga.”

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Prime Insurance Ltd, Nsengiyumva Francis, yavuze ko kwibuka ari byiza kuko kutabikora ari uguha umwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bidakwiye.

Abakozi ba Prime Insurance bavutse nyuma ya Jenoside (babiri b'iburyo) bagiye gucana urumuri rw'icyizere
Abakozi ba Prime Insurance bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba Prime Insurance mu gikorwa cyo kwibuka (uhereye iburyo) Umuyobozi mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge
Prof Dr Tombola M. Gustave (iburyo) nawe yifatanyije n'abakozi ba Prime Insurance mu Kwibuka
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Prime Insurance Ltd, Nsengiyumva Francis bari kumucanira urumuri rw'icyizere
Kabeja Alain uyobora Rwanda Mountain Tea akaba ahagarariye abanyamigabane ba Prime insurance Ltd
Umuyobozi mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko batekanye
Amb. Nsengimana Joseph watanze icyo kiganiro, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza icyatumye Jenoside ibaho nyamara abanyarwanda bari babanye neza, kugira ngo bafate ingamba z’uko itazongera
Umuyobozi Ushinzwe tekiniki muri Prime Insurance, Ruzigande Jean Damacene, watanze ubuhamya

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages