Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Prime Insurance Ltd, Sayinzoga Betty yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira, mu kiganiro n’abanyeshuri bari mu mwiherero w’ iminsi itatu, bitegura umunsi wa nyuma w’ ibiganiro mpaka, National Young Intreprenerurs Debate Championship 2015, kuri iki cyumweru.
Ibyo biganiro bihuza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza, bigishwa kwihangira imirimo bakagira n’ umwanya wo kuganirizwa n’abatanga ubufasha muri urwo rugendo, barimo ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, WDA, amabanki n’ ibigo by’ ubwishingizi.
Sayinzoga yavuze ko nk’ abakiri bato, icyo bakeneye guharanira cyane ari ugutegura ubuzima bwabo buri imbere.
Yagize ati “Cyane cyane ku myaka yabo, impamvu bari hano ni ukubera yuko ababyeyi babo batekereje ko bagomba kwiga. Nababwiye nti icyambere mutekereze ko na barumuna banyu n’ abana muzabyara, namwe, mugomba kwiga mugatekereza kugura ubwishingizi bw’ amashuri.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri ntekereza ko twebwe Abanyarwanda kitureba cyane, n’umuntu wese utekereza yagakwiye gushishikariza umwana, ni ukuzigama. Umwana uvuye hano akwiye gutekereza yuko atazavana amafaranga gusa muri banki nta kintu na kimwe yashyize ku ruhande. Atekereze ubungubu yuko ubuzima bw’ejo agomba kubwitegura.”
Abanyeshuri bitabiriye icyo kiganiro, bagaragaje ko abenshi batari bazi uburyo ubwishingizi bukora, biyemeza kubisangiza abo bazasanga.
Ruzindana Christa wiga muri Kayonza Modern Secondary School mu ntara y’ u Burasirazuba yagize ati “Batwigishije ubwishingizi bw’ ubuzima (Life insurance), nk’ubu nkanjye ntabwo nari nzi, ariko ubu ngiye kugenda mbisobanurire mu rugo. Kimwe n’ ubwishingizi bw’ amashuri, ngiye kugenda mbubwire ababyeyi banjye ku buryo n’ iyo wenda bazaba batakiriho, nshobora kuziga nta kibazo.”
Aime Nshuti wo muri Kagarama Secondary School, mu mwaka wa gatanu, we yavuze ko yumvise ko abafite ubwishingizi mu Rwanda ari munsi ya 3 ku ijana, bityo ngo akumva yagira uruhare mu gushishikariza abantu akamaro k’ ubwishingizi.
Nk’ umuterankunga w’ ibyo biganiro mpaka, Prime Insurance Ltd ivuga ko ari inshingano ya buri munyarwanda kwigisha abana b’ igihugu binyuze mu kwiga kuvuga, kwiga kujya impaka no gutekereza neza kuko biteza imbere igihugu muri rusange.
Abatsinze muri ibyo biganiro mpaka umwaka ushize bahembwe ibirimo za mudasobwa, bamwe bagira amahirwe yo kujya kwiga hanze kandi batahana ubumenyi buzafafasha mu buzima bwabo.
National Young Intreprenerurs Debate Championship ihuza abanyeshuri barenga 600 buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO