Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyariwe gushimira abakiliya, byakozwe abayobozi ba Prime Insurance baganiriza ababagana ku mashami atandukanye yo hirya no hino mu Gihugu.
Abakiliya ba Prime insurance basobanuriwe serivisi zinyuranye zitangwa n’iki kigo ndetse n’uburyo buri kugenda bushyirwaho kugira ngo babashe kuryoherwa na serivisi.
Ubusanzwe uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira.
Ushaka iyi serivisi akanda *177#, agakurikiza amabwiriza kugeza ashoboye kugura ubwishingizi akanabona gihamya ko byakunze.
Ubu buryo kandi buri gukorwahmo amavugurura ku buryo umuntu wese ushaka gukorana na Prime yabwifashisha aho kuba gusa abari basanzwe bakorana nayo.
Ikindi kiri kongerwa muri ubu buryo ni uko ushobora kubwifashisha ukaba wabona serivisi zose zitangwa na Prime Insurance utavuye aho uri ndetse no kuzisaba ku buryo nibura ibikorwa byose ngo ubone ubwishingizi bishobora kugera kuri 70% ukoresheje telefoni ngendanwa.
Ikindi gishya cyashyizwemo ni uko abafite ubwishingizi bw’ubuvuzi cyangwa abashaka kubugira bashobora kubona amavuriro na farumasi bikorana na Prime insurance biherereye aho bari ku buryo byaborohera kwivuza mu gihe bafashwe n’uburwayi.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike yagaragaje ko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo batange serivisi zinoze ku babagana.
Ati “Ni umwanya wo gushima ndetse no kugenda dusura aba dukorana nabo ngo batumenyeshe ibyo twarushaho mu kubaha serivsisi nziza ndetse n’izo bahabwa uburyo bazakira. Iki cyumweru twakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaganiriza aho dukorera kuko turi mu gihugu hose.”
Yakomeje agaragaza ko gushyiraho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga abantu bashobora kubonamo serivisi z’abo bishingiye ku kujyana n’isi y’ikoranabuhanga ariko no kurebera hamwe uko bakegera ababagana.
Ati “Twashyizeho uburyo bw’ahantu ushobora gukoresha telefoni yawe ukanze *177#, kuko hiyongereyeho no kuba abafite ubwishingizi bwo kwivuza iwacu bashobora kubukoresha bakamenya aho bakwivuriza. Burya kenshi uzarebe ku isoko uheruka uhabwa ikarita y’ubwishingizi n’umukoresha wawe ariko ntumenye aho wakwivuriza. Ibyo twarabikemuye mu rwego rwo korohereza abatugana.”
Imibare yerekana ko mu mezi umunani ya 2023 Prime Insurance Ltd yinjije miliyari zirenga 13,7 Frw mu bantu bafata ubwishingizi butandukanye mu gihe yari imaze kwishyura abishinganishije arenga miliyari 4,6 Frw.
Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere ndetse ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.
Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose ikanagira abayihagarariye batandukanye mu kwegereza Abanyarwanda serivisi z’ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!