Kuri uyu wa 5 Kamena 2015, Prime Insurance yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uwo muhango ukaba warabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, ahashyinguye imibiri 35,000 aho banasobanuriwe amwe mu mateka akomeye yaharanze mu gihe cya Jenoside.
Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Grégoire Minani yavuze ko amateka yaranze Rukumberi mu gihe cya Jenoside na mbere yayo yihariye ari na yo mpamvu yatumye basura abarokotse baho kugirango bifatanye na bo mu kwibuka no kubafata mu mugongo.
Yagize ati “Twaje tugamije kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Twahisemo Rukumberi kuko ifite amateka adasanzwe bituma tuza kubabwira ko turi kumwe ndetse ngo tubakomeze tunabaremere tubagabira nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.’’
Munyankindi James, umwe mu bagabiwe yagize ati “Nabagaho ntanywa amata n’abana batayabona, ndashimira uwangabiye rwose ubu ngiye kubona ifumbire kandi nanjye nzoroza n’abandi iyi nka nagabiwe nitangira kubyara.’’
Prime Insurance Ltd ni Sosiyete y’ubwishingizi ibumbiyemo sosiyete ebyiri, iy’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi rusange.
Yatangiye mu 1995 yitwa COGEAR, mu 2012 hajyaho Prime Life Insurance kugirango ikore ubwishingizi bw’ubuzima gusa, n’aho COGEAR igumane ubwishingizi rusange, ariko mu 2014 Sosiyete zombi ziregeranywa zitwa Prime Insurance Ltd kuko hari hajemo umushoramari mushya “GREENOAKS”.
Rutikanga Paul



















TANGA IGITEKEREZO