00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance yibutse abazize Jenoside inagabira inka abayirokokeye i Rukumberi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 June 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Prime Insurance Ltd, sosiyete y’ubwishingizi yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, inagabira inka 10 abayirokotse batishoboye bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Kuri uyu wa 5 Kamena 2015, Prime Insurance yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uwo muhango ukaba warabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, ahashyinguye imibiri 35,000 aho banasobanuriwe amwe mu mateka akomeye yaharanze mu gihe cya Jenoside.

Abakozi ba Prime Insurance Ltd bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside i Rukumberi

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Grégoire Minani yavuze ko amateka yaranze Rukumberi mu gihe cya Jenoside na mbere yayo yihariye ari na yo mpamvu yatumye basura abarokotse baho kugirango bifatanye na bo mu kwibuka no kubafata mu mugongo.

Yagize ati “Twaje tugamije kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Twahisemo Rukumberi kuko ifite amateka adasanzwe bituma tuza kubabwira ko turi kumwe ndetse ngo tubakomeze tunabaremere tubagabira nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.’’

Munyankindi James, umwe mu bagabiwe yagize ati “Nabagaho ntanywa amata n’abana batayabona, ndashimira uwangabiye rwose ubu ngiye kubona ifumbire kandi nanjye nzoroza n’abandi iyi nka nagabiwe nitangira kubyara.’’

Prime Insurance Ltd ni Sosiyete y’ubwishingizi ibumbiyemo sosiyete ebyiri, iy’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi rusange.

Yatangiye mu 1995 yitwa COGEAR, mu 2012 hajyaho Prime Life Insurance kugirango ikore ubwishingizi bw’ubuzima gusa, n’aho COGEAR igumane ubwishingizi rusange, ariko mu 2014 Sosiyete zombi ziregeranywa zitwa Prime Insurance Ltd kuko hari hajemo umushoramari mushya “GREENOAKS”.

Abakozi ba Prime Insurance n'abatuye i Rukumberi bahuje ibiganiro
Umwe mu bakozi muri Prime Insurane atanga ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside i Rukumberi
Babagabiye inka 10 ngo zijye zibakamirwa zinabafashe kwiteza imbere

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages