Ubu bwoko bwa sima bufite umwihariko wo gukomera cyane hakiyongeraho ko buzajya buboneka ku giciro giciriritse kandi ahantu hose hasanzwe hacururizwa sima ya Primecement mu Rwanda no mu mahanga.
Buje bwiyongera ku bundi bwoko bubiri bwa sima busanzwe bukorwa n’uru ruganda, ari bwo High Strength Cement 42.5M na General Purpose Cement 32.5N.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Milbridge Group, ikigo cy’ishoramari cyashinze Primecement, Alexis Bayigamba, yavuze ko iyi sima ikoranye ikoranabuhanga rihambaye.
Yakomeje avuga ati “Igikorwa cy’uyu munsi, ni ukubamurikira ubwoko bushya bwa sima twashoboye gukora twifashishije ikoranabuhanga rishya ry’Abadage ryifashisha imashini za ‘Loesche’. Iri koranabuhanga ryaduhaye ubushobozi bwo gukora sima ifite ubuziranenge ndetse ku giciro cyiza.”
Bayigamba yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu ushyigikira ko ibikorerwa mu Rwanda bikomeza gutera imbere.
Yagize ati “Turashimira cyane Perezida Paul Kagame ukuntu ahora adushishikariza gushyigikira no guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ndetse n’imiyoborere myiza yarohereza abashoramari, tukaba natwe twiteze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu."
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Milbridge Group, Eric Rutabana, yavuze ko uru ruganda rutewe ishema n’ibyo rumaze kugeraho mu guteza imbere urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.
Ati “Dutewe ishema n’ibyo Primecement yagezeho birimo gutanga akazi ku bantu barenga 400, kugabanya itumizwa rya sima ituruka hanze, kongera ibyo twohereza mu mahanga no kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda.”
Rutabana yongeyeho ko sima ya 22.5X (Jenga Cement) izarushaho kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Ati “Dushishikajwe no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda, kandi twizera ko ubucuruzi bwiza bushobora gukorwa mu buryo burambye. Niyo mpamvu Primecement ifite intego yo kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Iyi sima ijyanye n’intego z’igihugu mu kurengera ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru wa Primecement, Serge Nyombayire, yagize ati “Ni ishema ku Banyarwanda kuba tumaze kugera ku bikorwa nk’ibi, aho twiyubakira aho tuba, tukiyubakira ibikorwaremezo ndetse tukanafasha inshuti n’abaturanyi kwiteza imbere no kwiyubaka, bityo ibyiza tugezeho nk’igihugu tukabisangiza n’abandi.”
Mu rwego rwo gushishikariza abakiliya kugana iyi sima ku bwinshi, Primecement yashyizeho ibihembo ku baguzi ba nyuma (batayiranguye ngo bayicuruze), aho bashobora gutsindira ibihembo birimo moto, televiziyo, telefoni n’ibindi bitandukanye.
Nyombayire yavuze ko abazajya bagura sima nyinshi bazajya bagabanyirizwa igiciro mu buryo bufatika, aho uzajya agura amakamyo eshatu ku kwezi (imifuka 2100), azajya agabanyirizwaho amafaranga 50 Frw ku mufuka wa sima.
Uzajya agura amakamyo 10 kuzamura (imifuka 7000), we azajya agabanyirizwaho 100 Frw ku mufuka umwe.
Abakiliya baranyuzwe
Kuva Primecement yatangira gushyira sima ku isoko muri Nzeri umwaka ushize, abakiliya bayo bo mu Rwanda no mu mahanga bakomeje kugaragaza ko bayishimiye.
Musabyimana Janviere usanzwe ari umukiliya wa Primecement, aho ari umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Musanze, yavuze ko akimara gutangira gucuruza Primecement, abakiliya be bayikunze cyane kugeza n’uyu munsi. Ati “Dufitanye imikoranire myiza, baradufasha cyane nk’iyo umuntu ayikeneye vuba.”
Ku ruhande rwa Nizeyimana Sadiki Faustin ucuruza sima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ubwoko bwose bukorwa na Prmecement bwakunzwe muri icyo gihugu.
Ati “Turishimira imikoranire myiza dufitanye na Primecement, sima ya 42.5M yaraje irakundwa, iya 32.5N nayo irakunzwe kandi turizera ko n’iyi ya 22.5X nayo izakundwa ntakabuza.”
Ambasaderi w’Uruganda rwa Primecement, Aurore Kayibanda wigeze no kuba Miss w’u Rwanda, yavuze ko ari iby’agaciro kuba uru ruganda rwarakoze sima yujuje ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurengera ibidukikije.
Ati “Intego yacu muri Primecement ni ukugabanya iyangirika ry’ibidukikije [mu gihe cy’ikorwa rya sima] no kugabanya umwuka wangiza ikirere uturuka mu ikorwa n’ikoreshwa rya sima. Niyo mpamvu twafashe iya mbere mu gukora sima ya ‘Jenga cement’ mu rwego rwo gukora ijyanye n’ibipimo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije.”
Kugeza ubu Uruganda rwa Primecement rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka ariko rukagira intego yo kuzamura uyu musaruro, ukagera kuri toni miliyoni 1.2 kugera nibura mu 2023.
Ibikorwaremezo biri kubakwa mu Rwanda bituma sima irushaho gukenerwa, aho imibare yerekana ko buri mwaka inyongera ya sima ikenerwa mu Rwanda igera kuri toni ibihumbi 80, ibi bikagirwamo uruhare n’imirimo yo kubaka ibikorwa bigari birimo Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, imihanda, amavuriro n’ibindi.
Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 20,6%, aho urwego rw’ubwubatsi bwabigizemo uruhare rufatika kuko rwazamutse ku kigero cya 33%.
Video yerekana uko igikorwa cyo kumurika Jenga cement cyagenze




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!