Amasezerano y’ubufatanye yabaye mu ntangiro z’iki cyumweru hagati y’Ikigo cya Leta GMO (Genger Monitoring Office) n’umuryango wigenga, Pro-Femme Twese Hamwe, yitezweho kunoza iyubahirizwa rirushijeho ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
GMO Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura uyubahiririzwa rw’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abanyarwandakazi Profemme Twese Hamwe, mu rwego rwo kurushaho kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Hagaragajwe ko ibyamaze kugerwaho mu iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari byinshi ariko hari n’ ibitaragerwaho.
Rwabuhihi Rose Umuyobozi mukuru wa wa GMO yavuze ko hari ibyo bakora bihuye n’ibyo Pro-Femme ikora, bityo bakaba basanga gusinya amasezerano y’ubufatanye bizongera umusaruro w’ibikorwa.
Yagize ati ’’Mu by’ukuri mu myaka mike urwego rwa GMO rumaze, turishimira aho tugeze ariko kandi hari n’ibyo tutarageraho mu bijyanye no kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose. Dusanga gukorana no gusinya amasezerano n’indi miryango ari ngombwa”.
Rwabuhihi yakomeje avuga ko Pro-Femme, yatangiye mu 1992, ifite imiryango igera kuri 58 hirya no hino mu gihugu ikaba izafasha GMO mu kazi kabo ka buri munsi nk’umufatanyabikorwa.
Yagize ati ”Twari dusanzwe dufite imikoranire myiza mu bijyanye no kugenzura uburyo iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyirwa mu bikorwa mu nzego zitandukanye, ariko kuba dusinye amasezerano biratuma ibyo twakoraga birushaho gutanga umusaruro ushimishije.”
Umuyobozi wa GMO yanavuze ko hakiri ingorane mu kazi kabo ka buri munsi zijyanye n’amakuru batarageraho nk’imibare igaragaza akazi k’abagore n’ak’abagabo mu Rwanda n’ibindi.
Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi wa Pro-Femme yavuze ko nubwo bakoranaga na GMO bwari uburyo butaziguye. Ati “Twari dusanzwe dukorana muri rusange nta masezerano ahari yanditse, uyu munsi rero kuba hari amasezerano tumaze gusinya ni intabwe ikomeye duteye”.
Kanakuze yakomeje avuga ubufatanye bari basanganwe bwafututse kurushaho, kuko bwashimangiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.



















TANGA IGITEKEREZO