Iri tangazo ryashyizweho umukono n‘Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Ruboneka Suzanne, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira.
Pro-Femme itangaje ibi nyuma y’ifoto yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri n’umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, yamamaza indirimbo ye Ibyatsi, ikoze mu buryo yabanje kwandika ‘IBYA’ maze ‘tsi’ akayishyira munsi kandi mu nyuguti nto, ibintu byateye benshi kwibaza impamvu.
Mu itangazo Pro-Femme Twese Hamwe yashyize ahagaragara, yavuze ko “Imaze kubona amafoto, amagambo n’amashusho y’urukozasoni, akwirakwizwa na bamwe mu bahanzi by’umwihariko ayakwirakwijwe n’umuhanzi Uzamberumwana Odda Paccy, yamaganye byimazeyo imyitwarire itesha agaciro umugore kuko inyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Yakomeje isaba Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) “gushyiraho uburyo bwo kugenzura no gukumira ibihangano bigaragaramo gutesha agaciro umugore, bitarasohoka.”
Yanasabye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) gukorana n’urwego rw’abahanzi nyarwanda n’ibitangazamakuru, hagamijwe gusesengura no guhagarika ibihangano bitesha agaciro umuco nyarwanda.
Abayobozi b’ibitangazamakuru basabwa gukumira no kurwanya abakoresha indirimbo, amafoto n’amashusho n’ibindi byose bikoreshwa bihabanye n’umuco nyarwanda.
Yasabye kandi abahanzi nyarwanda kuba intangarugero mu kwirinda ibihangano bitesha agaciro umuco nyarwanda n’umugore by’umwihariko.
Yasoje isaba ko “ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda byakubahirizwa mu rwego rwo guca burundu imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Nyuma y’ifoto Paccy yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahise asohora itangazo amwambura izina ry’ubutore ry’Indatabigwi, ndetse bamwe mu bayobozi basaba ko yafatirwa ibindi byemezo.
Uretse uburyo amagambo yanditse ku ifoto yamamaza indirimbo Ibyatsi, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, yabwiye IGIHE ko imyitwarire ya Paccy ibayeho nyuma y’uko aheruka kwihanangirizwa ubwo yasohoraga indi foto yamenyekanye nk’ikoma.
Yavuze ko bashyigikiye ko yirukanwa mu Intore, kuko iyo akoze ibintu bakamugira inama ariko “ubutore bwe akabushyira muri biriya bibazo, nta kundi byagenda.”
Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge, nawe yashimangiye ko ibyo Paccy yakoze “bihabanye cyane n’indangagaciro twatorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange.”
Yavuze ko nubwo hari ibyo abahanzi basaba leta kubafasha nabo bakwiye kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu.
Inkuru wasoma: Indirimbo yatumye Paccy yamaganwa



















TANGA IGITEKEREZO