Mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Pro-Femmes Twese Hamwe, yateranye tariki ya 21 Kanama 2015, nyuma y’ikiganiro bahawe ku bijyanye na ‘Accords Cadres’, amasezerano ya Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, yari agamije kwambura intwaro umutwe wa FDLR, ariko kugeza ubu iki gikorwa kikaba kigenda biguru ntege, mu gihe abagore bo mu gace ikoreramo bakomeje gukorerwa ibya mfura mbi.
Umuyobozi wa Pro–Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’uburenganzira buvutswa umugore hariya muri Congo Kinshasa, muri iki gihe cy’umutekano muke. Sosiyete Sivile ifatwa nk’icyambu hagati ya Leta n’abaturage, ni byo biha imbaraga impuzamiryango zo gutabariza abagore bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Imiryango itari iya Leta (Société civile) by’umwihariko Pro – Femmes Twese Hamwe, nk’umuryango ufite mu nshingano kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, ngo igiye kurushaho kwamagana umutwe wa FDRL, dore ko hari imiryango itandukanye bahuriramo n’abagore bo muri Congo Kinshasa bakababwira ihohoterwa bakorerwa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, Rose Rwabuhihi, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yashimiye impuzamiryango Pro – Femmes Twese Hamwe, uruhare rwayo mu guharanira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati “Ndagirango mbashimire ishyaka mugira ry’umuryango wanyu. Icya mbere tubashimira ni uko mwakomeje umurego wo kuba umwe nta nduru turumva muri Pro-Femmes.”
Yakomeje anabashimira ko barimo kubaka inzu zigerekeranye zigera kuri 30 zo gukoreramo, bakaba batarakuze mu mubare w’abanyamuryango gusa, ahubwo ngo bakaba bafite n’ibikorwa bifatika by’ikitegererezo.



















TANGA IGITEKEREZO