Iki kigo kigamije gufasha Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe kwigira, kuko kizinjiza amafaranga bityo bigatuma biteza imbere ubwabo aho gutegereza ubufasha bw’abandi.
Cyatangiye kubakwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo inzu yo gukoreramo.
Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 mu mwaka wa 2004, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, yahawe inkunga na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Iyi nkunga hamwe n’izindi zitandukanye, zatumye babasha kugura inzu yo gukoreramo mu Karere ka Nyarugenge.
Mu mwaka wa 2014 bahisemo kugurisha iyi nzu, kugira ngo bakore undi mushinga wagutse, uzabafasha kubaka ubushobozi bw’abagore, ukanabinjiriza amafaranga binyuze mu byumba by’inama hamwe n’iby’amacumbi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Madame Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko iki kigo ari inyungu ku Banyarwanda no ku banyamahanga.
Yagize ati “Twagize igitekerezo cyagutse, nyuma yo kugurisha iriya nzu twari dufite i Nyamirambo. Nuko turota ikintu kiremereye kizasubiza ibibazo byinshi icya rimwe. Ni ikigo kizuzura gitwaye miliyari eshatu n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda, imirimo ikaba yaratangiye.”
Yakomeje avuga abantu batandukanye batangiye kubagaragariza ko bafite ubushake bwo kubatera inkunga ngo icyo kigo kizuzure vuba.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ifite icyerekezo cyo kubaka amahoro arambye mu muryango Nyarwanda, baharanira iterambere ry’umugore mu buryo bwose.
Bafite kandi inshingano zo guhuriza hamwe imbaraga barwanya ivangura iryo ariryo ryose ryakorerwa umugore, bateza imbere uburinganire, ubutabera, imibereho myiza, kwihanganirana nta hohotera.
Ibi byose bikaba bigamije kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’umugore mu by’ubukungu no kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu guhuriza hamwe kw’abagize umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO