Prof Prof Dr Rajendran umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa byo kuzana uruganda rwe mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso ashima intambwe igaragara igihugu kimaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n’ubugome Jenoside yakoranywe, yasabye urubyiruko kwirinda icyo aricyo cyose gishobora kongera gutera Jenoside.
Ati “Iri n’isomo ku rubyiruko rugomba gukora ku buryo ibi bitongera kubaho.”
Uyu mugabo kandi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kugira ahandi biba ku Isi.
Ati “Ibi ntibikwiriye kuba kuri iki gihugu n’ahandi hose ku Isi. Ndashimira indangagaciro iki gihugu cyimitse urabona ko cyiri kugana aheza.”
Prof. Dr Rajendran yari amaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwiga ku buryo yakwagura ibikorwa bye, maze imiti ye ikazajya ihakorerwa ndetse ikanakwirakwizwa ku mugabane wa Afurika biciye mu bigo bafitanye amasezerano y’imikoranire.
Life Care Phyto Labs-India isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye birimo n’igikorera mu Rwanda kizwi nka Bold Regain International yo gukwirakwiza inyongeramirire mu bihugu binyuranye ku Isi.
Iryamwiza Jacqueline ukuriye Bold Regain International mu Rwanda, yatangaje ko ari inshingano za buri Munyarwanda kunamira inzirakarekangane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “ Aya ni amateka yacu tugomba guhora tuza kureba. Ni ku bw’iyo mpamvu twazanye na Prof. Dr Rajendran ngo tubimwereke nk’abantu bari muri Bold Regain International yaje asuye.”
Iryamwiza kandi yatangaje ko bateganya kuhajyana n’abandi bashyitsi batandukanye bazajya babasura.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 250 000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!