Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa 10 Mata 2018, ubwo yahatangaga ikiganiro mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Dusingizemungu yavuze ko abigisha amateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kubanza kubyitegura mu buryo buhagije kandi bakamenya ko ari isomo ryihariye.
Yagize ati “Isomo rirebana n’aya mateka ya Jenoside ni isomo ritameze nk’ayandi kuko uko wigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari nk’uko wigisha imibare. Kuko umwarimu wigisha nawe aba afite uko ayo mateka amukoraho”.
Yatanze ingero nk’aho umwarimu ashobora kwigisha yagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akayagoreka cyangwa akayanyura hejuru cyangwa se akayasimbuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo nko kuba afite abo mu muryango we bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka yagaragje ko hari ibigomba kwitabwaho mu gihe cyo kwigisha mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Uwigisha ayo mateka nawe akwiye kubanza kuyamenya neza, agasoma, akabaza akagisha inama, akitegura ku buryo buruta uko yigisha andi masomo nk’imibare cyangwa ubugenge”.
Prof. Dusingizemungu yavuze ko Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, yashyizeho integanyanyigisho izifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda ariko hari ibikwiye kunozwa nko gutegura abazayigisha no kubaha ubushobozi.
Ati “Haracyari akazi kagomba gukorwa kugira ngo gutegura abagomba kwigisha ariya mateka bikorwe neza, bahabwe ubushobozi buhagije bategurwe neza bumve ko ari ibintu bagomba gutegura n’ibyo bagomba kwifashisha”.
Yavuze ko mu kwigisha ayo mateka hagomba no gushyirwamo gusura ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso, ingoro z’amateka n’ibindi.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko izahugura abarimu b’amateka kugira ngo babashe kwigisha abana neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari.
Uretse mu Rwanda, Ibuka ivuga ko iri guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa no mu mashuri yo mu bihugu by’amahanga.



















TANGA IGITEKEREZO