Yabigarutseho ku wa 29 Kamena 2020 ubwo yitabiraga igikorwa cy’urukundo mu Karere ka Gisagara aho bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagabiye inka bagenzi babo batishoboye, babaha n’amatungo magufi.
Icyo gikorwa cyabereye mu Mirenge ya Kansi na Kibiri ahatanzwe inka enye n’ihene 40 gikurikirwa n’ubusabane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Bamwe mu bagabiwe inka n’abahawe amatungo magufi bavuze ko babyishimiye kandi bizabafasha mu mibereho myiza n’iterambere.
Uwizeyimana Yacinthe ati “Mu by’ukuri nabagaho mu buzima bwo gukamisha amata kuko nkunda amata kandi mfite abana bayakunda. Ndi umuhinzi ku buryo ifaranga ryose nabonaga nahitaga ntekereza amata. Ndashima mvuga ngo kuba mbonye inka ni igitangaza gikomeye, ngiye kuyitaho ku buryo izampa amata n’ifumbire ubuzima bwanjye bugahinduka.”
Abagabiwe inka n’abahawe amatungo magufi baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bubitaho bukabafasha mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo, by’umwihariko bakishimira umutekano bafite.
Ndatimana Jean Bosco ati “Ibikorwa nk’ibi tubikesha ubuyobozi bwiza kandi icyo twishimira cyane ni umutekano dufite. Iyi nka bampaye izampa amata, izampa n’ifumbire ku buryo nzabasha guhinga nkeza kandi nibyara nzoroza mugenzi wanjye.”
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yashimye igikorwa cy’urukundo bakoze abasaba gukomeza kurangwa n’urukundo mu mibereho yabo.
Ati “Iki gikorwa cyanshimishije cyane, burya iyo igihugu cyose kivuga ngo ‘Twibuke twiyubaka’ ni ukwibuka nyine ariko noneho aha harimo n’uko kwiyubaka. Abatanze si uko batunze byinshi ahubwo ni umutima mwiza wo gufasha bafite ni urukundo. Abacitse ku icumu ndabasaba gukomeza kurangwa n’urukundo mu mibereho yabo kuko ari wo muti uzabavura ibikomere basigiwe na Jenoside.”
Yakomeje asaba ko igikorwa cyakozwe mu Karere ka Gisagara gikwiye kubera abandi isomo.
Ati “Buri murenge ugiye ukora igikorwa nk’iki wazasanga ari igikorwa gifite ingufu nyinshi kandi ibyakorewe hano ntaho bitashoboka.”
Prof Dusingizemungu yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko guharanira kwiteza imbere no kugira imibereho myiza kuko ari byo bizaburizamo burundu umugambi w’abashatse kubarimbura muri Jenoside.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside babafasha kugira imibereho myiza n’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO