00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Dusingizemungu yashishikarije abanyeshuri kuzahata ibibazo abarimu ku isomo ry’amateka ya Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 May 2017 saa 11:39
Yasuwe :

Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri ko mu gihe gito mu Rwanda hazatangira kwigishwa isomo ry’amateka yibanda k’u Rwanda no kuri Jenoside yakorewe abatutsi, asaba ko bazajya batinyuka guhata ibibazo abarimu babo kugira ngo basobanukirwe neza.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Gicurasi 2017, ubwo yari yifatanyije n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ‘Indatwa n’Inkesha (GSO de Butare), mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyateguwe n’iryo shuri ku bufatanye n’Ibitaro bya Kabutare kuko byegeranye kandi Abatutsi bari bahahungiye hombi biciwe hamwe mu gihe cya Jenoside.

Prof Dusingizemungu mu ijambo rye yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, yibutsa ko mu gihe gito amateka y’u Rwanda azatangira kwigishwa mu mashuri mu buryo bwihariye, asaba ko yazigishwa neza.

Yagize ati “Ndagira ngo mbakangurire kuzafata isomo ry’amateka y’u Rwanda ririmo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’isomo rikomeye cyane ribafasha neza kwinjira muri gahunda yo guhitamo ubuzima”.

Yasobanuye ko isomo ry’amateka ryari ryarahagaritswe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikaba yarahisemo ko ryongera kwigishwa kuko ari ingirakamaro kandi rizafasha Abanyarwanda kumenya iyo bava n’iyo bajya.

Ati “No guhitamo abarimu bazigisha iri somo, rwose muzahitemo abarimu babishoboye, batazagera ku ngingo irebana n’uko Jenoside yabaye, bagomba kubisobanurira abana, ibyo bakabisimbuka kubera ko nabo bafitanye ibibazo nayo mateka. Bana rero aya mateka mugiye kongera kwigishwa, muzabaze ibibazo musobanuze uko byagenze, munabaze n’ababigisha uburyo byagenda kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba kubera ko bishoboka”.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE bavuga ko biteze kungukira byinshi mu isomo rivuga ku mateka y’u Rwanda, kuko hari ibyo bajyaga bibaza ntibasobanukirwe ndetse babaza n’abakuru ntibabahe ibisobanuro bifatika.

Mbabazi yagize ati “Ririya somo ndumva rizaba ari ryiza cyane, kuko nkatwe twavutse nyuma ya Jenoside hari byinshi tudasobanukiwe, haba n’ubwo tubajije abantu bakuru cyangwa ababyeyi ntibadusobanurire neza. Nkanjye sinjya nsobanukirwa neza uko abantu batinyutse kwica abaturanyi babo, sindumva neza icyabiteye”.

Ababyeyi nabo basanga kwigisha amateka y’u Rwanda bije bikenewe

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bishimira kuba amateka y’u Rwanda agiye kwigishwa mu mashuri kuko bizafasha abakiri bato gusobanukirwa byinshi bakamenya igihugu cyabo neza ndetse n’inkomoko y’ibyiza bamaze kugeraho.

Aba babyeyi barabihuza na mugenzi wabo uherutse kuvuga uburyo yabajijwe ikibazo n’umwana we, akaza kubura icyo amusubiza ndetse yumva yifuza kuzamwicaza akamusobanurira amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda.

Uwo mubyeyi yagize ati “Duherutse gupfusha umuntu wo mu muryango, yari yazize uburwayi, ubwo nari ndi kubiganiraho na Madame, umwana wacu w’imyaka 10 arambaza ngo ‘Papa uwo muntu ni Jenoside yamwishe’? nibajije byinshi numva ko hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kwigisha abana bakamenya neza amateka y’Igihugu”.

Abiga muri GSOB (Group Scolaire Officielle de Butare) basobanuriwe amateka y’uburyo muri icyo kigo hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye n’uburyo mbere ya Jenoside abanyeshuri bigishwaga amacakubiri.

Mu kubafasha gusobanukirwa neza uburyo Jenoside yakoranwe ubugome bukabije, baberetse film mbarankuru (documentary film) igaragaza uburyo abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bagasambanywa n’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Léopord Gasigwa wakoze iyo Film yitwa ‘Miracle and Family’ bishatse kuvuga ngo ‘Igitangaza n’umuryango’ yasobanuye ko yayikoze agamije kwerekana ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ubugome yakoranwe ndetse no kurwanya abashaka kuyihakana no kuyipfobya.

Yasobanuye kandi ko ari imfashanyigisho ku bantu bose by’umwihariko abakiri bato kugira ngo basobanukirwe neza amateka igihugu cyanyuzemo, kuko iyo film igaragaramo abatangabuhamya barimo abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu, ndetse n’abagabo babikoze.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iherutse gutangaza ko iteganya guhugura abarimu b’amateka muri uyu mwaka w’amashuri kugira ngo babashe kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari.

Uretse mu Rwanda, Ibuka ivuga ko iri guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa no mu mashuri yo mu bihugu by’amahanga.

Abantu batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri ko mu gihe gito mu Rwanda hazatangira kwigishwa isomo ry’amateka yibanda k’u Rwanda no kuri Jenoside yakorewe abatutsi, asaba ko bazajya batinyuka guhata ibibazo abarimu babo kugira ngo basobanukirwe neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages