00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof.Nizurugero wamenyekanye muri Kaminuza y’u Rwanda, yashyinguwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 January 2016 saa 11:44
Yasuwe :

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2016 ni bwo Prof. Senateri Nizurugero Rugagi Jean yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wabereye ku irimbi rya Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Prof. Nizurugero wavutse tariki ya 24/11/1936 yatabarutse ku ya 07/01/2016 akaba yamenyekanye cyane ubwo yigishaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1995 aho yaje kuva muri 2003 ajya mu Nteko Inshinga Amategeko umutwe wa Sena.

Prof. Nizurugero Jean yari impuguke mu bijyanye na ‘Sociologie’ akaba ari byo yabonyemo impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa PhD yavanye muri Kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi mu mwaka wa 1975.

Mu buhamya bwatanzwe n’abakoranye na we ndetse n’abo mu muryango we benshi bagarutse ku buryo yari umuntu warangwaga no gukunda umurimo unoze.

Prof. Jean de La Croix Nkurayija, umwe mu bakoranye na nyakwigendera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda avuga ko irage Prof.Nizurugero yibukirwaho cyane ari umurimo unoze.

Yagize ati “Nyakwigendera tuzahora tumwibukira ku buryo yashyiraga imbere umurimo unoze. Nk’igihe yigishaga hano ntiwabonaga amanota udakwiye, yarakwigishaga akagukosora akaguha amanota ukwiye hirengagijwe amarangamutima ayo ari yo yose.Yagiraga “Rigueur scientifique.”

Prof. Nkurayija yongeyeho ko ikindi bibukira kuri Prof.Nizurugero ari uko ari mu ba mbere bashishikarije abanyarwanda umuco wo kwigira ubwo yahamagariraga bagenzi be b’abarimu gufasha cyane abanyeshuri b’abahanga basoza kaminuza kugira ngo bavemo abarezi b’ejo gutira abarimu i mahanga bigabanuke dore ko abarimu ba kaminuza b’Abanyarwanda bari bake nyuma gato ya 1994.

Ubu, abigisha mu ishami rya Sociologie muri Kaminuza y’u Rwanda, 98% bigishijwe na Prof. Nizurugero.

Senateri Prof. Chrysologue Karangwa na we wabanye na Prof. Nizurugero, avuga ko uyu mugabo yakundaga gusenga agatanga urugero rw’igihe yari impunzi muri ‘Zaire’(Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) akajya atinyuka kuza gusengera i Kibeho ahabereye ibonekerwa rya Bikiramariya.

Visi Perezida wa Sena, Hon. Jeanne D’Arc Gakuba yashimye ubutwari bwaranze Prof. Nizurugero bwanatumye asoza inshingano ze neza nk’umusenateri kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2011.

Hon. Gakuba yavuze ko nyakwigendera yari mu cyiciro cy’abantu bagize uruhare runini mu kubaka imikorere ya sena kuko yari mu cyiciro cy’abitwa imfura za Sena, icyo cyiciro kikaba cyari kigizwe n’abasenateri ba mbere kuko ari bo batangije sena mu Rwanda.

Nyuma yo kuva muri sena mu mwaka wa 2011, Prof. Nizurugero Jean, yari yarasubiye muri Kaminuza y’u Rwanda kongera kwigisha kugeza mu 2014 ubwo yabihagaritse ku bw’intege nke.

Umuryango we uvuga ko yazize uburwayi akaba asize umugore n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri ndetse n’abuzukuru.

Visi Perezida wa Sena, Hon. Jeanne D’Arc Gakuba yashimye ubutwari bwaranze Prof. Nizurugero
Inshuti n'abavandimwe baherekeje nyakwigendera
Musenyeri Philippe Rukamba umukuru w'Inama y'Inama y'abepisikopi wayoboye uyu muhango na we yagaragaye ababaye
Abakoranye na Nyakwigendera barimo Chrysologue na Prof Bonfils Safari bamuherekeje
Senateri Wellars Gasamagera na we yari mu baherekeje nyakwigendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages