00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Rugege yakomoje ku ngeso z’abacamanza zituma ababuranyi batabizera

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 22 April 2018 saa 04:07
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko ingeso za bamwe mu bacamanza, abanditsi b’inkiko n’abanyamategeko zirimo kurya ruswa arizo zituma hari ababagana batabizera, abasaba kubahiriza ibikubiye mu mategeko ngengamyitwarire yabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD), riherereye mu Karere ka Nyanza, mu ruzinduko rugamije kuganira n’abakozi bo mu nkiko n’abandi bafite aho bahurira n’ubutabera, yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo muri iki cyumweru.

Prof Rugege yavuze ko zimwe mu ngeso zisiga umwuga w’ubucamanza icyasha zirimo kwaka ruswa mu baburanyi, ubusinzi n’ibindi.

Yagize ati “Abatugana ni bamwe mu baba bababaye kugira ngo babone ubutabera bushyitse, ariko bamwe hari abatagira ubunyangamugayo bagakora ibitandukanye n’uyu mwuga. Hari zimwe mu ngeso zituma abatugana baza baseta ibirenge, bitewe n’uko bamwe bakwa ruswa ngo babashe kubona ubutabera akenshi usanga bubogamiye ku wabashije gutanga ibyo yatswe ndetse abandika bakandika ibyo ababuranyi batavuze.”

Yongeyeho ko izi ngeso ziri zituma abagana inkiko batakaza icyizere cy’ubutabera bahabwa.

Yagize ati “Nta rirarenga kuko amategeko ngengamyitwarire agufasha kumenya ko abo ukorera aribo ba mbere kuko bakugana kubera ko baba bagufitiye icyizere; kubogama mu rubanza, kugoreka amategeko n’ibindi bituma hishyurwa ubucamanza ni ruswa kandi irahanirwa muri iki gihugu.”

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege

Mu bindi bibazo bikomereye inkiko z’u Rwanda harimo icy’ubukomisiyoneri giharabika isura y’urwego rw’ubutabera n’ubucamanza. Kuva mu mpera za Gashyantare 2018, abantu bane bafashwe bakekwaho kwiyita abakomisiyoneri b’abacamanza, bagasaba ababurana ruswa babizeza ko imikirize y’urubanza izabanyura.

Ubugenzuzi bw’Inkiko buheruka gutangaza ko hafi 90 % y’amafaranga ya ruswa atangwa mu nkiko atakirwa n’abazikoramo ahubwo ajyanwa n’abakomisiyoneri badafite aho bahuriye nazo.

Bamwe mu biga muri ILPD bavuga ko umwuga w’ubucamanza usaba ubwitange no kumenya ko ukorera abaturage kandi ukirinda kubaka ibyo bo bagenerwa n’amategeko y’igihugu.

Ashimwe Fiona Doreen yavuze ko amategeko ateganya ko abo ukorera ugomba kubakiranura neza nta ruhande ubogamiyeho.

Yagize ati “Amategeko y’igihugu avuga byinshi ariko kumva ko wagiye hariya ugiye gukorera Abanyarwanda. Amategeko ngengamikorere nayo aradufasha maze abatugana bagataha bahawe ibyo baje gushaka tukabakiza turaramye ndetse bakatugirira icyizere ko nta kibazo kirimo kuko byakozwe hisunzwe amategeko.”

Asiimwe Jorgen ukomoka muri Uganda we yavuze ko amategeko agena uko umucamanza yitwara.

Yagize ati “Nkatwe duturuka hanze y’iki gihugu tuje kwiga tumaze kunguka byinshi mu bijyanye no kubahiriza amategeko. Gusa turacyafite ibibazo by’uko abakora uyu mwuga tutemerewe ibyo abandi baturage bahabwa. Ntitwakora ubucuruzi ndetse no kwaka inguzanyo muri banki biragoye.”

Abanyeshuri biga muri ILPD bagaragarijwe ko kutubahiriza amategeko ngengamyitwarire bituma batakaza agaciro, banibutswa ko akazi kabo kadakorewa mu tubari n’ahandi ahubwo ari mu rukiko aho babarizwa.

Mu myaka 13 ishize, abasaga 30 bagaragaweho imyitwarire idahwitse birukanwe burundu mu mwuga w’ubucamanza. Kuva mu 2011, abanditsi b’inkiko batandatu n’abacamanza batatu batawe muri yombi, bahamwe n’icyaha cya ruswa, baranakatirwa.

Asiimwe Jorgen ukomoka muri Uganda we yavuze ko amategeko akwiye kugena uko umucamanza yitwara
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD), riherereye mu Karere ka Nyanza ryakira abantu b'ingeri zose
Ashimwe Fiona Doreen (wiyamamaje muri Miss Rwanda 2016) yavuze ko amategeko ateganya ko abo ukorera ugomba kubakiranura nta ruhande ubogamiyeho
Abanyeshuri bakomoka mu bihugu birindwi byo muri Afurika bari kwiga uyu mwaka muri ILPD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages