Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu Karere ka Nyagatare ubwo yatangizaga umwiherero wa munani w’abayobozi bakuru b’inzego zose zibumbiye mu rwego rw’ubutabera.
Mu gihe Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko 6% by’imanza zicibwa ziba zirimo akarengane, Prof. Rugege yemeye ko hari imanza zicibwa wareba n’ibimenyetso bihari ugasanga ntibihuye na gato.
Ati “Bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo imikorere mibi, uburangare bw’abacamanza, ubumenyi bucye, akazi kenshi n’ibindi byinshi. Icyo dushaka ni uko mu gihe habaye mbene ibyo bibazo byitabwaho.”
“Urubanza rushobora kuba rwarapfiriye mu bugenzacyaha cyangwa bikabera ku mucamanza, igihe rero byabaye tugomba gufatanya gushaka umuzi w’ikibazo tukabikurikirana haba harimo amakosa uwayakoze akaba yahanwa.”
Prof. Rugege yavuze ko buri mwaka mu Rwanda hacibwa imanza ibihumbi 700, asaba na nke muri zo usanga zitaraciwe neza ko zigomba kwitabwaho.
Yasabye abakora mu nzego z’ubutabera bitabiriye umwiherero ko wababera umwanya wo “kuvugisha ukuri uko ibintu bimeze mu nzego zose ziri aha bakatugaragariza ibibazo bihari tugashaka uko bikemurwa.”
Uwungirije ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Martin Cooper, yashimye intambwe ubutabera bw’u Rwanda bugezeho, abasaba ababushinzwe kutirara.



















TANGA IGITEKEREZO