Yabivuze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Perezida na visi Perezida ba Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, Havugiyaremye Aimable na Mukeshimana Beata.
Komisiyo yo kuvugura amategeko ntiramara igihe kinini igiyeho ariko akazi imaze gukora ni kenshi karimo gusesengura amategeko y’u Rwanda no gutanga inama ku nzego bireba by’uko yanozwa, agahuzwa n’ibihe dore ko hari akigenderwaho yashyizweho n’abakoloni.
Muri iryo vugururwa ry’amategeko, Prof. Rugege yasabye ko ari ingenzi kubanza gukora inyigo zihagije hagaragazwa adashyirwa mu bikorwa n’adakemura ibibazo by’abaturage mu buryo burambye.
Yagize ati “ Gukora ubushakashatsi bujyanye n’inyigo ku mategeko ariho n’agomba kujyaho ni ingenzi. Iyo nta nyigo ikozwe ku mategeko ariho, usanga amwe muri yo adakoreshwa, ahubwo asigaye ku mpapuro gusa. Naho atorwa nta nyigo ihagije, usanga adatanga igisubizo nyakuri ku kibazo cyatumye atorwa, agatanga igisubizo kituzuye, cyangwa kitarambye, agatera urujijo cyangwa se agatera ibibazo aho kubikemura."
" Ibi ni byo bikunze kuba intandaro y’ivugururwa rya hato na hato ry’amategeko atamaze igihe atowe. Iyo hakozwe inyigo yuzuye, bituma hatorwa amategeko abereye abo areba ku buryo burambye n’ibigamijwe bikagerwaho.”
Prof Rugege kandi yasabye Komisiyo Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko gukurikirana inozwa ry’imyandikire y’amategeko no guhuza imyandikire yayo mu ndimi zikoreshwa hagendewe ku mahame abigenga.
Ati “Icyo twashimangira ni uko itegeko rigomba kwandikwa ku buryo busobanutse, rigateganya uko rizashyirwa mu bikorwa ku buryo bworoshye ndetse rikanandikwa mu buryo bwumvikana. Ibi byose n’ibindi ntavuze, ni byo Igihugu kibategerejeho. Nk’abayobozi muzakurikiranire hafi kugira ngo amategeko mutegura atazasohoka arimwo urujijo, ruteza ibibazo abayakoresha.”
Havugiyaremye yatangaje ko iyi komisiyo izibanda ku gukora ubushakashatsi harebwa niba amategeko ahari agendanye n’igihe.
Yagize ati "Sosiyete igenda itera imbere n’impinduka zikabaho, ni ko n’amategeko agomba kuvugururwa akajyana n’izo mpinduka hashingiwe ku bushakashatsi ukamenya koko niba ayo mategeko ari ngombwa."



















TANGA IGITEKEREZO