00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Sam Rugege yasabye Afurika gutera umugongo ubukemurampaka bw’i Burayi na Amerika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 April 2019 saa 09:13
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byo ku mugabane wa Afurika biteze imbere urwego rw’ubukemurampaka rwabyo, rureke kurambiriza ku bw’amahanga nk’i Burayi na Amerika.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mata ubwo yafunguraga inama nyafurika y’iminsi ibiri y’abakemurampaka, igamije guteza imbere urwo rwego no kurumenyekanisha.

Prof. Rugege yavuze ko muri Afurika ubukemurampaka bukorwa ariko butarashinga imizi kuko ‘akenshi ibireba amasezerano hagati y’abashoramari bo hanze n’abo muri Afurika, abo hanze bahitamo kuzakoresha ab’ahandi babimazemo igihe’.

Ati “Nta mpamvu yo kujya Londres, New York cyangwa i Paris gukorerayo ubukemurampaka kuko birahenze cyane, mu bihugu bya Afurika byakabaye bihendutse cyane kandi dufite abantu bashobora kubikora babyigiye, babimazemo iminsi.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka cyane ko byadufasha kugira ngo ibibazo bikemuke mu bwumvikane cyangwa mu bukemurampaka…Iyo abakemurampaka bafashe icyemezo biba birangiye keretse iyo bakoze amakosa mu mikorere.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), Dr Fidèle Masengo, yavuze ko ubukemurampaka mu Rwanda bukomeje gutera intambwe ishimishije ku buryo bwakira impaka zakabaye zijya mu mahanga ya kure.

Yavuze ko abantu benshi bifuza gukemurira impaka mu Rwanda kubera umutekano, politiki n’ibindi byorohereza ba mukerarugendo rufite.

KIAC imaze kwakira impaka zirenga 100 zifite agaciro ka miliyari 6Frw mu gihe impuguke mu bukemurampaka zivuga ko ikigo kigitangira ubukemurampaka gishobora kumara imyaka itanu kitarabona n’impaka n’imwe kizanirwa.

Ati “Izo mpaka ziza hano [Mu Rwanda] iyo zitaza hano n’ubundi zari kujya ahandi nk’i Burayi, mu Bufaransa n’ahandi. Iyo bagiyeyo birabahenda. Harimo amatike y’indege, amahoteli bacumbikamo, abanyamategeko bakoresha.”

Umwe mu bakemurampaka wo muri Kenya, Njeri Kariuki, yavuze ko amakimbirane hagati y’abanya-Afurika adakwiye kujya mu bakemurampaka bo mu yindi migabane.

Ati “Dushaka ko amakimbirane y’Abanyafurika aguma muri Afurika, agakemurirwa muri Afurika kandi n’abakemurampaka b’Abanyafurika. Tumaze kugira inzobere mu bukemurampaka.”

Yakomeje agira ati “Intego yacu muri iyi nama ni uko twizera ko ibibazo byacu biguma muri twe kuko nitwe bo gutegana amatwi, tuzi imibereho yacu, aho twavuye, tuzi imico yacu. Kubera iki ubunararibonye bwacu butadukemurira amakimbirane?”

Iyi nama yahuje abakemurampaka barenga 250 bo ku mugabane wa Afurika. Kuva 2011 KIAC itangijwe, imaze guhugura abasaga 500.

Prof. Sam Rugege yashimangiye ko abanyafurika bakwiye gushyira ingufu mu bukemurampaka bwabo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), Dr Fidèle Masengo, yavuze ko ubukemurampaka mu Rwanda bukomeje gutera intambwe ishimishije
Umwe mu bakemurampaka wo muri Kenya, Njeri Kariuki, yavuze ko amakimbirane hagati y’abanyafurika adakwiye kujya mu bakemurampaka bo mu yindi migabane.
Iyi nama yahuje abakemurampaka barenga 250 bo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages