Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mata 2018, mu kiganiro yahaye abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) na bamwe mu bakuriye abacungagereza kibanze ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Dr. Tombola Gustave yavuze ko gereza nk’ahantu hari abantu banyuranye barimo n’abakoze Jenoside nabo bafite uburenganzira bwo kubaho.
Ati “Umucungagereza akwiye kumucunga amwemerera n’uburenganzira bwe, ubwo bukaba ubudasa. Ahandi ntibashobora kubyumva ko uwo muntu yacungwa n’uwiciwe. Ubudasa bugaragarira mu kuba umucungagereza abana n’abo bantu bakoze icyaha cya Jenoside cyangwa abataraburana, bakabana na bo neza mu buryo biyumva ko na bo bari mu Banyarwanda.”
Prof Dr. Tombola yagaragaje ko iyi ari imwe mu nzira y’ubwiyunge bwuzuye n’ubwo hari abibwira ko byatoneka abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Abiyunga ni uriya wiciye abantu ugomba gusaba imbabazi kugira ngo n’undi nawe azimuhe, bagaturana bakabana. Uriya ufunzwe wakoze icyaha cya Jenoside, nafatwa neza ntatotezwe muri gereza ngo bigaragare nk’aho ari kwihorera, iyo hagize abamusura arababwira ati ‘ducunzwe neza, ntabwo natekerezaga ko nabaho meze gutya’. Uwo muntu amagambo avuze atuma abamusuye batahana ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bamaze kwiyunga.”
Prof Dr. Tombola Gustave yanasobanuye mu mirongo migari ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku kubaka igihugu gishya kigendera ku mahame ya demokarasi n’iterambere ridaheza.
Yakomoje ku biganiro byakozwe ijoro n’amanywa byacocewemo ibibazo byari byugarije igihugu byanashibutsemo imirongo migari ishingiye ku kubahiriza amategeko binyuze mu butabera, imibereho myiza ku barokotse Jenoside bijyanye no kubashakira amacumbi.
Umucungagereza witwa Caporal Nzabandora Aristide yavuze ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Yagize ati “Twe nk’abacungagereza twakoze ubukangurambaga ku bari barakoze Jenoside kugira ngo barusheho guhinduka batanga amakuru kugira ngo rimwe na rimwe nk’abari babitse amakuru y’abishwe batazi aho bashyinguwe baherekane.”
AIP Mukagasana Jeanne yavuze ko hari ibyagezweho mu myaka 24 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside.
Yagize ati “Ntitwari tuzi ko tuzongera kuba umwe, tukicara ku ntebe imwe, tugakorera hamwe. Habaho gufunga no kugorora, nk’abinjiye mu myaka yakurikiye Jenoside, ibi biganiro dukora hano na bo barabikora kandi bakabigiramo uruhare. Iyo bahuye n’abafungiye ibindi byaha barabafasha nko mu gihe bagize ikibazo, bakanabasha kwiyumva mu biganiro, hakaba n’abasaba imbabazi, bakemera no guhanirwa icyaha.”
AIP Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ubudasa bw’ u Rwanda bushimangirwa n’uburyo iterambere ryihuse kuko n’udafite ibyo kurya Leta imuha inka, agakamirwa.
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yatanze ubutumwa bushimangira ko hagomba gushyirwa ingufu mu kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ni inshingano zacu twese gufatanya twirinda ko hari icyasubiza igihugu n’abagituye mu mateka mabi ya Jenoside.”
Binyuze mu bukangurambaga bwa RCS n’Umuryango uharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda (Prison Fellowship Rwanda), ukorera muri za gereza zitandukanye no mu barokotse Jenoside, abarenga ku 25,000 bemeye ibyaha bya Jenoside, banabisabira imbabazi. Abahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 32.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO