00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF na BDF mu bufatanye bugamije kuzamura urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 February 2017 saa 10:00
Yasuwe :

Mu rwego rwo gutera inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakora ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF n’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF byagiranye amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa BDF, Innocent Bulindi na Lydia Hakizimana, uhagarariye ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri PSF, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017.

Umuyobozi mukuru wa BDF, Innocent Bulindi yasobanuye ko ikigamijwe muri aya masezerano ari ukureba uburyo bafasha urubyiruko rukirangiza amashuri, guhanga imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ati” BDF n’ubundi ifasha imishinga ifite ireme, ifasha imishinga yakunguka. Ni amafaranga ya leta dukoresha, niyo mpamvu tuyinonosora tugakuramo imishinga yagirira ba nyirayo akamaro, ariko yafasha no guhanga akazi.”

Yakomeje asobanura ko urubyiruko ruzahabwa inkunga ari urwibumbiye mu matsinda ariko atarengeje abantu 10, kandi bafite ubushobozi bwo kwibonera 10% by’amafaranga basaba. BDF izajya ishyiramo 30% afatwa nk’umugabane wayo, andi 60% bakazayishyura.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera yavuze ko urubyiruko by’umwihariko ururangije amashuri rwajyaga ruhura n’ibibazo byo kubona ingwate, cyangwa ubunararibonye babazwaga na Banki cyangwa ibigo by’imari mbere yo guhabwa inguzanyo.

Ati ”Abantu benshi ubu bari mu rwego rw’abikorera bageze kure, nabo bahereye hariya bariya ba rwiyemezamirimo dushaka gufasha bari. Twizera tudashidikanya ko iki gikorwa kizafasha, kuko niba abandi barabikoze nta n’ubafashije, ubu niba tubonye uburyo twafashe ngira ngo tuzabona benshi.”

Lydia Hakizimana, uhagarariye ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri PSF yavuze ko iyi gahunda ari nziza kuko izafasha urubyiruko ruri mu buhinzi b’ubworozi, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri mu bice bitandukanye by’igihugu ariko hibandwa ku barangije amashuri yisumbuye na za kaminuza.

Imishinga izajya iterwa inkunga n’itarengeje miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, azajya atangwa bitabaye ngombwa ko ba rwiyemezamirimo baca muri banki cyangwa ibigo by’imari.

Lydia Hakizimana na Bulindi Innocent bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages