00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSP izashyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 September 2023 saa 08:56
Yasuwe :

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP) ryiyemeje ko rizaba riri inyuma ya Perezida Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Iki cyemezo cyafatiwe mu Nama Nkuru ya PSP yateraniye mu Karere ka Rubavu ku wa 20 Kanama 2023.

Mu itangazo ryo ku wa 26 Nzeri 2023, PSP yageneye itangazamakuru, yavuze ko ryishimiye gushyigikira Perezida Kagame kubera “ubushake, umurava, urukundo no gukomeza gukorera Abanyarwanda no kubateza imbere yagaragaje ubwo yatangazaga ko azatanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2024.’’

Ku wa 19 Nzeri 2023 ni bwo Perezida Kagame yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bishimangira ko azongera kwiyamamaza.

Yagize ati “Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”

PSP yagaragaje ko yiyemeje gukomeza gushyigikira Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu kongera kubaka u Rwanda.

Itangazo ryayo rikomeza riti “Ishyaka PSP rirashima Nyakubahwa Paul Kagame kuko yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukabohorwa. Yaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda kandi n’ubu birakomeje.’’

Mu bindi PSP ishimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame ni uko ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere, imibereho myiza y’abaturage irazamuka ndetse bagira agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yabwiye IGIHE ko indi mpamvu ikomeye izatuma bamushyigikira ari uko imvugo ye yakomeje kuba ingiro.

Ati “Yiyamamaza mu 2017 ibyo yasezeranije biragaragara ko byashyizwe mu bikorwa ku gipimo gishimishije. Kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi bikorwaremezo byarakozwe.’’

“Abanyarwanda muri rusange bava mu byiciro byose bateye imbere mu buzima busanzwe no guhindura imyumvire. Twizeye kubona ibindi byinshi byiza u Rwanda ruzageraho natorerwa indi manda.’’

Manda ya mbere ya Perezida Kagame yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

Mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama 2017, Perezida Kagame yagize amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe [0.73%] na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zikurikiyeho zavanwe ku myaka irindwi, igirwa itanu.

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, ni rimwe muri 11 yemewe mu Rwanda. Politiki yaryo ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

PSP yagize uruhare mu gutangiza gahunda ya “Sasa neza Munyarwandakazi”, igamije kwigisha abaturage guca ukubiri na nyakatsi ku buriri. Binyuze muri ubwo bukangurambaga, benshi bakangukiye kwigurira za matelas no kuziraraho. Yanatangije igikorwa cyiswe “Agakono k’umwana”, ahatangwa amasomo agamije gufasha abaturarwanda by’umwihariko abo mu byaro gutegura indyo yuzuye.

PSP yemeje ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024. Mu bamuherekeje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2017 harimo na Nkubana Alphonse uyobora iri Shyaka ry'Ubwisungane, Ubutabera n’Iterambere Rirambye
PSP yishimira ko Perezida Kagame, yashyigikiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2017, yimakaje politiki idaheza ahubwo iteza imbere Abanyarwanda bose
PSP yagize uruhare mu gutangiza gahunda ya “Sasa neza Munyarwandakazi”, yigisha abaturage guca ukubiri na nyakatsi ku buriri
Umuyobozi w’Ishyaka PSP, Alphonse Nkubana, yavuze ko bahisemo gushyigikira Perezida Kagame kuko 'imvugo ye ni yo ngiro'
Umuyoboke w'Ishyaka PSP, Depite Kanyange Phoebe, asanzwe abarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages