Inteko Rusange ya ADEPR idasanzwe yafashe imyanzuro y’uko uwari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Pastor Mutaganzwa Viateur ahagarikwa burundu ku nshingano yarimo guhera kuwa 17 Werurwe 2013, kubera amakosa yagaragaje mu mikorere n’imikoranire na bagenzi be.
Iyi nama yabaye ejo kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014, yasuzumye icyemezo inama y’ubuyobozi ya ADEPR yari yafashe ubwo yahagarikaga by’agateganyo Rev Past Mutanganzwa kuwa 16 Nzeri 2014, azira kwandagaza itorero mu bitangazamakuru no kumena amabanga y’itorero.
Umuvugizi akaba n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasitori Jean Sibomana, avuga ko Viateur yagaragaweho no kugira uruhare mu byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru binyuranye biharabika itorero n’abayobozi baryo, kugenda avuga hirya no hino ko umutungo w’Itorero ucunzwe nabi, kunenga imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye harimo n’iyo we ubwe yabaga yashyizeho umukono.
Pasiteri Sibomana yavuze ko imyiherero itandukanye y’abayobozi b’itorero igamije gusasa inzobe no kunoza imikorere, Mutanganzwa yayivagamo nta cyo avuze ku byo yabonaga bitagenda neza, cyangwa ngo abigeze ku nzego zitadukanye zirimo Biro Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi ndetse n’ Inteko Rusange.
Icyemezo cyo guhagarika Mutanganzwa cyatowe n’ abantu 58 muri 62 bari bitabiriye inama, yari igizwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za ADEPR.
Araregwa kwandagaza itorero…
Rev. Pastor Jean Sibomana uyobora itorero rya ADEPR yavuze ko bibabaje kubona itorero rya ADEPR rihora ku karubanda biturutse ku baririmo. Yavuze kandi ko n’andi matorero ahura n’ibibazo ariko ntibishyirwe ku karubanda.
“Ni ukubera iki nta rindi torero twumva hano hanze rihora rivugwa nabi mu bitangazamakuru? Ni uko nta bibazo se bo bahura nabyo mu murimo bakora? Ni ukuvuga ko bo baticara ngo bakemure ibibazo byabo?”.
Yavuze ko byose byabayeho kugira ngo ubuyobozi buriho busuzugurike, Itorero rigibweho igisuzuguriro.
Ngo ntiyakwandagaza itorero ryaramureze...
Ku murongo wa telefoni na IGIHE, Pasiteri Viateur Mutanganzwa yemeje iby’aya makuru ko yahagaritswe ku mirimo y’Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, gusa ntiyemeranya n’abavuga ko yandagaje itorero kuko atabitinyuka, ati "Sindakwandagaza itorero ryarandeze".
Mutanganzwa avuga ubusanzwe itorero bivuga abantu, bivuga umuryango mugari, ariko atari umuntu umwe ku giti cye.
Ntiyemeranya n’abavuga ko yandagaje itorero kuko kuva yatangira gukorera Imana akiri umudiyakoni i Butare, akazamurwa mu ntera agahagararira ADEPR mu Ntara, kugeza ubwo ahawe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru, byose ngo icyizere Imana n’abantu bamugiriye. Uyu munsi ngo sibwo ahindutse ku buryo yabura ubwenge bwo kwandagaza itorero rye yubaha.
Mutaganzwa yemeza ko abenshi mu bayobozi bakuru ba ADEPR ubu yabatanze mu mirimo, bamwe aranabasengera, ku buryo asobanukiwe imikorere yose y’itorero.
Mutaganzwa yazize kunenga abayobozi
Pasiteri Mutanganzwa wemeza ko adakunda amafuti mu buzima bwe, ngo yazize ko yanenze imikorere y’abayobozi ba ADEPR, kuko yahoraga abasaba ko bicara hamwe bagahindura ibintu.
Avuga ko ibyo banengaga ubuyobozi basimbuye (Bwari buyobowe na Samuel Usabwimana) nabo bisanze barabiguyemo. Ngo ni byo koko hari byinshi bakosoye, ariko hari n’ibindi yabasabaga kwicara ngo bakosore, ari nabyo byatumye arebwa ijisho ribi.
Ngo indangagaciro yifitemo zimutegeka gusaza amahoro, adakomeje kwijandika mu mafuti akorwa na bamwe mu bayobozi ba ADEPR.
Ati "Ndashaka gusaza neza".
Naho kumenya niba imirimo azahabwa azayakira neza n’iyo yaba atari mu buyobozi bukuru, Mutaganzwa avuga ko aho azashyirwa hose azabyakira neza, kuko no kuba umukirisitu usanzwe mu itorero nabyo hari imirimo myiza umuntu akora kandi Imana ikayishimira.



















TANGA IGITEKEREZO