Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Rubingisa agiye kuyobora Intara y’Iburasirazuba asimbuye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wakuwe ku buyobozi bw’iyo ntara mu Ukwakira 2023.
Rubingisa ni inararibonye mu by’ubukungu, akaba yarakoze mu myanya itandukanye irimo kuba umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 ushinzwe Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari, kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ISAE-Busogo n’ibindi. Yabaye Meya w’Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!