00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pudence Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 December 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka ine ari Meya w’Umujyi wa Kigali.

Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Rubingisa agiye kuyobora Intara y’Iburasirazuba asimbuye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wakuwe ku buyobozi bw’iyo ntara mu Ukwakira 2023.

Rubingisa ni inararibonye mu by’ubukungu, akaba yarakoze mu myanya itandukanye irimo kuba umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 ushinzwe Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari, kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ISAE-Busogo n’ibindi. Yabaye Meya w’Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019.

Rubingisa yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages