00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar Airways izafasha abakiriya bayo kubona icumbi n’imodoka mu bihugu bajyamo

Yanditswe na

Habyarimana Froduard

Kuya 15 October 2015 saa 09:09
Yasuwe :

Ku bufatanye na kompanyi booking.com na Rentalcars.com Qatar airways yamaze gushyiriraho abakiriya bayo uburyo bwo gukora ingendo zabo mu bihugu bagiyemo aho izajya ibafasha kubona amacumbi n’imodoka badahenzwe.

Nkuko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi kompanyi ishinzwe gutwara abantu mu ndege abitangaza, ngo umukiriya wese wa Qatar airways uzabasha gusaba umwanya we ndetse no kugura itike akoresheje urubuga rwa internet rwayo; www.qatarairways.com, azajya yoroherezwa mu ngendo z’imbere mu gihugu agiyemo nko kubona icumbi rihendutse mu macumbi ibihumbi 800 abarizwa mu byerekezo ibihumbi 83.

Umukiriya uzakoresha ubu buryo kandi azanabasha kubona imodoka zimutwara aho ashaka mu buryo bworoshye kandi buhendutse.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi kompanyi Hugh Dunleavy yagize ati “twishimiye ubufatanye twagiranye n’ibigo nka booking.com ndetse na Rentalcars.com,…
Abagenzi bacu bazabasha kubona uburyo bwo kubona amacumbi n’imodoka bihendutse bizaborohereza mu ngendo zabo igihe cyose bakoresheje urubuga rwa www.qatarairways.com basaba cyangwa bagura amatike y’indege.”

Uretse kuba umukiriya ushobora gukoresha”Reservation”(soma rezerivasiyo) cyangwa kugura itike y’indege anyuze ku rubuga rwa internet azajya abona ayo mahirwe, bazarushaho kumenya amakuru mu buryo bwihuse, kandi buhendutse kandi mu buryo bworoshye, kuko kuri urwo rubuga, umukiriya abarizaho n’izindi serivise akeneye nko kuba yabasha guhitamo aho akorera ibiruhuko mu buryo bunoze kandi bworoshye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages