00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yiyemeje gukomeza gushimangira umubano wayo n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2018 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku mutekano izwi nka Munich Security Conference, mu Mujyi wa Munich mu Budage.

Sheikh Abdulrahman Al-Thani yabwiye Perezida Kagame ko igihugu cye kiyobowe na Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani cyifuriza iterambere abaturage b’u Rwanda.

Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar byashyize hanze rivuga ko Perezida Kagame yashimiye Sheikh Abdulrahman Al-Thani ku bw’indamutso z’igikomangoma cya Qatar anifuriza abaturage b’igihugu cye iterambere n’ubuzima bwiza.

Aba bayobozi banarebeye hamwe imikoranire iri hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere kurushaho ndetse n’imbogamizi zaba zirimo.

Muri Gicurasi 2017, u Rwanda na Qatar byari byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Loni ryavugaga ko " Ishyirwaho ry’imikoranire n’umubano mwiza hagati ya Qatar n’u Rwanda bigaragaza inyota y’ibyo bihugu byombi mu kuzamura umubano no kwagura imbago z’imikoranire mu nyungu z’Abanyarwanda n’Abanya-Qatar."

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali ndetse n’ibindi byerekezo byinshi birimo na Dubai.

Ku itariki 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani aganira na Perezida Kagame i Munich mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages