00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Quartier Matheus igiye kubakwa mu ishusho ndangamateka igezweho

Yanditswe na

cyprien Niyomwungeri

Kuya 14 October 2015 saa 06:26
Yasuwe :

Nyuma yo gutangaza ko hari ibice ndangamateka bitazasenywa nka Gereza ya 1930, Kiliziya ya Sainte Famille na Quartier Matheus, umujyi wa Kigali uravuga ko Quartier Matheus igihe kuba iya mbere mu gusenywa ariko ikubakwa mu ishusho ndangamateka igezweho.

Sainte Famille, Quartier Matheus, Gereza ya 1930, izi ni inyubako za mbere mu Mujyi wa Kigali, zifatwa nk’ibirangamateka, ari na yo mpamvu havuka impaka ndende iyo humvikanye ingingo iganisha ku kuzisenya.

Kuwa 5 Nzeri 2015, ni bwo abacururiza mu gice cyo muri Quartier Matheus bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko guhera kuwa 5 Ukuboza 2015 nta gikorwa kizaba cyemerewe gukorerwa aho hantu.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ibi byakozwe muri gahunda y’imyaka itanu 2016-2020, yo kubahiriza igishushanyo mbonera cyateganyirijwe Quartier Matheus nk’ahantu ho gukorera ubucuruzi ariko nanone hagafatwa nk’ahantu ndangamuco hagomba kugaragaza imiterere yaho mu Rwanda rwo hambere.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera mu mujyi wa Kigali, Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko batirengagije ko Quartier Matheus ari ahantu ndangamateka, hagiye kongera kubakwa mu isura nshya y’umujyi itanga ubuzima.

Yagize ati “Ziriya nzu zubakishijwe ibiti n’urwondo, izindi rukarakara ku buryo nta musingi zifite, zimwe ibiti byamaze kumungwa, ndetse hajyaga hashya bitewe n’insinga zishinyitse.’’

Yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera gitegeka uburyo Quartier Matheus yatezwa imbere ariko igakomeza kugaragaza n’umuco.

Yagize ati “Hakozwe inyigo y’uko hakubakwa amaduka mato atarengeje amagorofa atatu, bagakoresha amarangi ayo mazu afite ubu, hagaterwa ibiti, hagashyirwa ibintu biranga umuco ku buryo uzajya ahagera atazajya ahatandukanya n’uko hari hameze mbere.’’

Igishushanyo mbonera gitegeka ko mu nyubako yo hasi hagomba gukorwa ubucuruzi, hejuru hagaturwa cyangwa naho hagakorerwa ubucuruzi.

Biteganyijwe ko umuhanda wo muri Quartier Matheus uva kuri Sitasiyo yo munsi y’umusigiti kugeza kuri sitasiyo ya ruguru ya City Tower uzaba ari uw’abanyamaguru. Ibi bizagendana no gukuraho sitasiyo yo munsi y’umusigiti hagaterwa intebe zo kuruhukiraho kugirango umujyi utange ubuzima.

Abacuruzi barishimira iterambere rivanze n’igihombo

Bamwe mu bacururiza muri Quartier Matheus bavuga ko batunguwe n’aya mabaruwa kuko abaha igihe gito cyo kwitegura kwimura ibikorwa byabo, dore ko hari n’abakodesheje igihe kisumbuye ku cyo bahawe kutarenza.

Umwe muri bo witwa Munyampundu yabwiye IGIHE ko kubona aho bazimukira bibagoye kuko basabwe kwimura ibikorwa vuba vuba.

Yagize ati ‘’ Birumvikana bandikiraga ba nyir’amazu ntibatubwire, ariko amezi atatu ni make kandi n’aho tuzimukira hazaduhenda kuko tuzaba tuhabyiganira.’’

Umujyi wa Kigali uvuga ko nta we uzabura aho acururiza kuko hateganyijwe aho bazimukira, yaba muri M Peace Plaza, mu nyubako za CHIC n’ahandi.

Mpabwanamaguru yemeza ko iki cyemezo cyakiriwe neza na ba nyiri amazu kandi bageze kure bishyira hamwe ngo batangire ibikorwa byo kubaka.

Gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera muri zone ndangamuco ya Quartier Matheus ingana na hegitari 6.8 biri mu byiciro bitatu; icya mbere kizaba hagati ya 2015-2017, icya kabiri ni 2016-2018, naho icya gatatu ni 2018-2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages