00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Quinton Fortune yahaye urwibutso rwa Jenoside inkunga y’amafaranga 500,000

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 17 July 2013 saa 06:24
Yasuwe :

Quinton yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka y’u Rwanda muri rusange, ndetse asobanurirwa anatemberezwa bimwe mu bice bigize urwo rwibutso.
Ku rwibutso, Quinton ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu mateka, yavuze ko ibyo yiboneye bitangaje, kandi byamubabaje cyane, ariko cyane cyane akaba atangazwa n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyamara rwaraciye mu mateka akomeye nk’ayarubayeho, amahanga areberera (…)

Quinton yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka y’u Rwanda muri rusange, ndetse asobanurirwa anatemberezwa bimwe mu bice bigize urwo rwibutso.

Ku rwibutso, Quinton ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu mateka, yavuze ko ibyo yiboneye bitangaje, kandi byamubabaje cyane, ariko cyane cyane akaba atangazwa n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyamara rwaraciye mu mateka akomeye nk’ayarubayeho, amahanga areberera gusa.

Yagize ati “Ibyo mbonye hano ntabwo bibasha kuvugika. Gusa ndumva mbuze icyo kuvuga kubona uburyo ikiremwamuntu cyatinyutse gukora ibintu birenze ukwemera nk’ibi.”

Fortune yavuze ko azagerageza akavuganira ikiremwamuntu mu buryo bwose, ku buryo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ukundi ndetse ngo azanakora uko ashoboye azane abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru barebe ibyabaye mu Rwanda, barusheho kurwanya ko hazongera kubaho ibimeze nka byo ku Isi.

Quinton afatanije na DHL, akaba yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ku rwibutso rwa Kigali ku gisozi, agenewe kuzafasha mu kurwitaho no kurubungabunga.

Nyuma yo kugaragarizwa ukuntu amahanga yatereranye igihugu, mu gihe u Rwanda rwarimo ingabo zigera ku 2700, yibajije cyane impamvu amahanga ntacyo yakoze ngo ahagarike cyangwa aburizemo Jenoside yakorwaga mu Rwanda mu 1994.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda, akaba ari burusoze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 18, yasuye ibikorwa byinshi, aho yahereye ku gusura umudugudu w’imfubyi n’abapfakazi wa Nyarugunga, ndetse n’ishuri ryigisha umupira riherereye i Masaka, mu murenge wa Masaka.

Nyuma yo kugezwa aho hose Fortune yanasuye Urwibutso rwa Jenoside aho yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 250, zaguye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Quinton n'umwe mu bayobozi ba DHL batera inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Quinto aganira n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages