00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB irizeza abahinzi b’imyumbati ko habonetse imbuto nshya idahangarwa na kabore

Yanditswe na
Kuya 21 September 2015 saa 05:08
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) kiratangaza ko habonetse ubundi bwoko bw’imbuto y’imyumbati idahangarwa n’indwra ya kabore.

Ni nyuma y’igihe kinini abahinzi b’imyumbati bataka ko imbuto RAB yatanze itihanganiye indwara bigatuma umusaruro ugenda ukendera, maze bikazana ubukene mu miryango yabo.

Noneho ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi kirabamara impungenge kikavuga ko habonetse imbuto yihanganira indwara kandi itanga umusaruro utubutse kuko yabanje gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse.

Dr. Télèsphole Ndabamenye, umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB, atanga icyizere ku bahinzi b’imyumbati ko habonetse imbuto isimbura iyafashwe n’indwara ya kabore nyuma yo gukorerwa ubushakashatsi bwizewe.

Yagize ati “iyo mbuto yanyuze mu bushakashatsi ku buryo ibyo tuyikeneyeho, yaba umusaruro, kwihanganira indwara izo arizo zose ndetse no kuba iberanye n’ubutaka cyangwa akarere ibyujuje.”

Hashize imyaka irenga ibiri, bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu turere dutandukanye, bavuga ko bahuye n’igihombo ndetse n’inzara idasanzwe kubera indwara ya Kabore yibasiye iki gihingwa.

Kugeza ubu hegitari zigera kuri 723 z’imyumbati nizo zimaze guterwa mu Rwanda, mu gihe nibura mu gihugu hose hakenewe hegitari zigera ku bihumbi bitatu.
RAB yemeza ko iyo mbuto nshya y’imyumbati idahagije, ikavuga ko hakomeje gutuburwa indi mu rwego rwo kuyongera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages