Byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, kuri uyu wa Kane ubwo yagiranaga ibiganiro n’abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano mu turere tugize Intara y’Amajyepfo bafatira hamwe ingamba z’igihembwe cy’ihinga cya 2020 A.

Muri iyo nama buri karere kagaragaje aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020A igeze, ibihingwa bizibandwaho, imbogamizi zihari n’ibindi, barebera hamwe ibyakorwa kugira ngo umusaruro uzarusheho kuba mwiza.

Hagaragaye ko mu turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo nta na kamwe karagera ku kigero cya 50% mu myiteguro hagendewe ku bihingwa byatoranyijwe.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yabasabye kwihutisha imyiteguro kugira ngo abahinzi batazacikanwa kandi imvura yatangiye kugwa.

Ati “Turakangurira abahinzi bose gutegura imirima (…) buryo mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri gutera bihita bikorwa kuko imvura iba itangiye kugwa mu buryo bumeze neza dukurikije ibyo amakuru y’iteganyagihe agaragaza.”

Yasobanuye ko kugira ngo abahinzi bitegure neza bisaba ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi mu gukurikirana kugira ngo hatabaho ubukerwe.

Yasabye ko komite z’ubuhinzi zirushaho kunoza imikorere zegera abahinzi ntibiharirwe umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere cyangwa mu murenge gusa.

Ati “Turasaba ko hashyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo iki gihembwe kizarusheho gutanga umusaruro kurusha igihembwe cyashize, cyane cyane ko hongerewemo ubushobozi kugira ngo ifumbire n’imbuto bibe byinshi kandi bigezwe ku bahinzi ku gihe.”

Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama bavuze ko batahanye ingamba zo gukangurira abahinzi kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020 A.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganinama Jean Paul, yavuze ko bamaze gutoranya ahazahingwa n’ibihingwa bizahahingwa.

Ati “Tuzibanda ku bihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri, urutoki n’imyumbati. Tugiye gukanguria abahinzi kurushaho kwitabira gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ kugira ngo bazabashe kubona imbuto n’ifumbire ku gihe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yasabye ko abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano bakorera hamwe bagakemura ibibazo bihari.

Ati “Duharanire kugira ubudasa no kuba indashyikirwa ndetse no kunoza imikorere.”

Muri iyo nama RAB yijeje ko igiye gushyira ingufu mu gukumira no guhangana n’indwara zikunze kwibasira ibihingwa bigatuma abahinzi babura umusaruro.

Abafite n'ubworozi mu nshingano mu Ntara y'Amajyepfo biyemeje ko bagiye gufasha abahinzi kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2020 A
Abafite n'ubworozi mu nshingano mu Ntara y'Amajyepfo biyemeje ko bagiye gufasha abahinzi kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2020 A
Abitabiriye inama bavuze ko batahanye ingamba zo gukangurira abahinzi kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020 A
Abitabiriye inama bavuze ko batahanye ingamba zo gukangurira abahinzi kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020 A
Abitabiriye iyo nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abitabiriye iyo nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Inama itegura igihembwe cy'ihinga cya 2020 A yitabiriwe n'abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe iterambere ry'ubukungu
Inama itegura igihembwe cy'ihinga cya 2020 A yitabiriwe n'abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe iterambere ry'ubukungu
Muri iyo nama buri karere kagaragaje aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020A igeze
Muri iyo nama buri karere kagaragaje aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2020A igeze
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick yasabye abahinzi gutegura imirima bitarenze mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick yasabye abahinzi gutegura imirima bitarenze mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri

[email protected]